00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Amavuriro yasabwe kwishyura ideni rya miliyoni 314 Frw abereyemo ikigo gishinzwe imiti

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 10 August 2022 saa 08:27
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze Lt Col. Dr Mpunga Tharcisse yasabye Ibigo Nderabuzima gushaka ubushobozi bikishyura umwenda bibereyemo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiti (RMS).

Yabitangarije mu karere ka Karongi, kuri uyu wa 9 Kanama 2022 mu ruzinduko rw’akazi aho ari gusura ibitaro n’Ibigo Nderabuzima byo mu turere dutandukanye tw’Intara y’Iburengerazuba areba uko serivise z’ubuvuzi zitangwa.

Ikibazo cy’amadeni Ibigo by’ubuvuzi bibereyemo RMS cyagaragajwe nka kimwe mu bibazo bibangamiye serivise y’ubuvuzi mu karere ka Karongi.

Ndahimana Jean Pierre, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kibuye yavuze ko impamvu babereyemo RMS miliyoni 6 Frw ari uko RSSB itarabishyura miliyoni 11Frw ibarimo.

Ati "Twakagombye kwishyura RMS uko baduhaye imiti, bivuze ngo iyo utishyuye bikaba nka facture nk’ebyiri kandi baguha indi miti rya deni rirarakura. RSSB iba igomba kutwishyura natwe tukishyura RMS kuko nta handi dukura amafaranga".

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kirinda, Dr Byamukama Emmanuel yavuze mituelle de santé ari umufatanyabikorwa wa mbere bakuraho 90% y’amafaranga ibitaro byinjiza. Icyakora yavuze ko isigaye yishyura neza agereranyije no mu myaka yashize.

Ati "Ibitaro bya Kirinda turimo miliyoni 15Frw no mu bigo nderabuzima habayemo ukwiyemeza, hakabano no gukorana, byazagenda bikemuka kuko aho inzira iri kugana turabona ari heza".

Lt Col. Dr Mpunga yavuze ko uko byagenda kose ibi bigo nderabuzima bigomba kwishyura iri deni kuko imiti baba bikopesheje abarwayi bayigura.

Ati "RSSB ideni ibabereyemo igenda ibishyura nabo ubushobozi uko buboneka bagenda bishyura kandi bageze kure, n’ibigo by’amavuriro nabyo bifite inshingano zo gucunga neza umutungo wabo, bagaha agaciro imiti kuko niyo shingiro ry’ibi byose, ushobora gukora imiti ukavura kandi ukabona amafaranga ukishyura"

Ibigo Nderabuzima byo mu karere ka Karongi bifite RMS umwenda wa miliyoni zirenga 314.

Dr Mpunga yategetse ibigo nderabuzima byose gushaka umukozi uhoraho ushinzwe ububiko bw’imiti y’ikigo nderabuzima, izi nshingano ubusanzwe zikaba zakorwaga n’umukozi ubonetse akazivanga n’akandi kazi.

Akarere ka Karongi gafite amavuriro mato 41, ibigo nderabuzima 23 n’ibitaro 2 byo ku rwego rw’Akarere n’Ibitaro bikuru bya Kibuye biri ku rwego rw’Intara.

Dr Mpunga yasabye amavuriro n'ibigo nderabuzima kwishyura RMS
Abayobozi b'Ibigo Nderabuzima bavuga ko impamvu batarishyura RMS ari uko RSSB itarabishyura amafaranga ya mituelle de santé.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .