Karongi: Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yatunguwe no gusanga abana biga batariye

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 11 Gashyantare 2019 saa 11:02
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard aherekejwe n’abandi bayobozi bakuru mu nzego za Leta n’iz’uburezi by’umwihariko, yasuye Akarere ka Karongi kuri uyu wa 11 Gashyantare areba uko ireme ry’uburezi buhatangirwa rihagaze.

Minisitiri w’Intebe yageze mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibuye, yakirizwa ikibazo cy’abana bamubwiye ko babwirirwa kandi bagakomeza amasomo na bagenzi babo.

Amabwiriza yashyizweho ateganya ko abanyeshuri batanze amafaranga yagenwe aribo bemererwa gufata ifunguro rya saa sita.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yanasanze mu mashuri harimo ubucucike bw’abanyeshuri, aho mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye higamo abana 120.

Yahise abaza abatabonye ifunguro rya ku manywa, abenshi bamanika amaboko.

Yahise ababaza ati ‘‘Mwambwira impamvu mutariye kandi abandi bariye?’’

Abanyeshuri bamusubije bagaragaza ko ari ikibazo cy’amafaranga yo kubatunga bataratanga.

Uwase (izina ryahinduwe) yagize ati “Njye iwacu bampaye amafaranga make, none barampagaritse ntabwo nkirya, bambwiye ko ayanjye yashizemo.’’

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB), Dr Ndayambaje Irénée, yasobanuye ko ubucucike mu mashuri ari ikibazo kiri mu gihugu hose ariko hari ingamba zo kongera ibyumba.

Ati “Mu Rwanda turi ku banyeshuri 60 imbere ya mwarimu ariko bakabaye ari 45. Aha twasanze harimo n’aho barenze 70, ni ikibazo kiri n’ahandi mu gihugu kandi hari gahunda yo kubaka amashuri. Si bibi kuko aho gusigara mu rugo baba benshi.’’

Ku birebana n’abana batabasha kurya ku ishuri yavuze ko atumva impamvu umwana abwirirwa hari inkunga leta iba yaratanze ku bigo.

Ati ‘‘Hari inkunga leta iba yatanze kuri aya mashuri, iyo umwana atariye uribaza uti ‘amafaranga leta itanga ajya hehe?’ Niba umwana yavuze ko impamvu atariye ari uko umubyeyi atatanze amafaranga uribaza ngo uruhare rwa leta rwagiye he? Nta kuntu umwana yakwiga igitondo n’ikigoroba nta kintu yariye kandi hari amafaranga leta yamutangiye. Kibe gito ariko kiboneke.’’

Mu rugendo rwa Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard aherekejwe na Minisitiri w’uburezi Dr. Eugène Mutimura; uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase n’abandi.

Urugendo bari kugirira mu turere tw’Intara y’Uburengerazuba bazarukomereza mu Karere ka Nyamasheke, ku wa 12 Gashyantare 2019.

Minisitiri w'Intebe yabajije niba hari abana babwiriwe, abenshi bamanika amaboko
Minisitiri w'Intebe yabajije impamvu aba bana babwirirwa
Iri shuri rirangwamo ubucucike kuko ryigamo abanyeshuri 120
Ikibazo cy'abana babwirirwa Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakibajije inzego zitandukanye, azisaba kugikurikirana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza