00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Hujujwe inzu ya miliyoni 750 Frw yiswe ’urugo rw’umukobwa’

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 12 August 2022 saa 07:36
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bufatanyije n’umuryango Komera, bujuje inzu ya miliyoni 750 Frw yubatswe mu Murenge wa Rwinkwavu, igiye kujya yifashishwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa.

Iyi nzu yatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kanama 2021 ikaba yarubatswe mu Murenge wa Rwinkwavu ku muhanda ujya muri Pariki y’Igihugu y’Akagera. Akarere ka Kayonza katanze ikibanza kingana na hegitari imwe n’igice mu gihe ibikorwa byo kubaka byakozwe n’Umuryango Komera.

Biteganyijwe ko izajya itangirwamo amahugurwa anyuranye arimo imyuga y’ubudozi, ikoranabuhanga, ubukorikori n’ikoranabuhanga. Hazakorerwamo kandi ibijyanye no gufasha urubyiruko rufite impano zitandukanye, aho ruzashakirwa abarufasha kuzikuza, ku ikubitiro iyi nzu yatangiranye abakobwa 500 barimo 50 biga imyuga.

Umuhuzabikorwa w’umuryango nyarwanda ufasha abana b’abakobwa badafite ubushobozi Komera, Mukamusonera Dative, yavuze ko ari ishimwe rikomeye kubona biyujurije inzu nini bagiye kwagurirmo ibikorwa basanzwe bakora byo gufasha abana b’abakobwa.

Ati “Aha ni ahantu abana b’abakobwa bazabona ubumenyi ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, guhanga umurimo n’amakuru yose ashoboka yabafasha mu gutera imbere. Navuga ko hano ari mu rugo rw’umukobwa, bazajya bahaza tubakire baruhuke babone ko bakwiriye gutegura ejo heza habo.”

Yavuze ko iki kigo bujuje kigiye kubafasha kwakira abana benshi babubakemo icyizere kugira ngo bategure ejo hazaza habo heza. Mukamusonera yavuze ko kandi bifuza kwakira abana benshi kuburyo babahindurira ubuzima mu buryo bugaragara.

Akanyamuneza ku bagaruriwe icyizere n’Umuryango Komera

Mushimiyimana Clementine wabyariye mu rugo, yavuze ko nyuma y’ibibazo yagize Komera yaje kumufasha imwigisha umwuga wo kudoda ku buryo kuri ubu yiteze kubona isoko ahashinzwe iki kigo.

Ati “Iki kigo rero kizadufasha mu kwiteza imbere, ni ikigo kiri ku muhanda tuzajya tudoda hanyuma tubizane hano abakerarugendo bajya muri Pariki nibahanyura batugurire.”

Umubyeyi witwa Nsanzineza David uri mu bafite abana bafashwa na Komera, yavuze ko babahurije hamwe bashyiraho amatsinda atandukanye abafasha mu kwiteza imbere.

Ati “ Twe rero twahisemo korora inzuki ubu ducuruza ubuki kugira ngo wa mwana wasigaye mu rugo abone ibimutunga ndetse tunatinyuke, ubu iyi nzu yuzuye igiye kudufasha kugurisha umusaruro wacu ku bantu benshi batandukanye barimo n’abakerarugendo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko iki kigo kigiye kubafasha mu kwigisha abana b’abakobwa ndetse na gahunda zitandukanye zigamije kurengera umwana.

Ati “Hari abana baterwa inda imburagihe kuba rero bazajya bafashwa mu kunganirwa mu mategeko ariko na none n’ubujyanama bizamufasha cyane, ikindi tubonamo ni uko abana bazajya bahigira ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bahigira imyuga ku buryo bizabafasha mu kwiteza imbere.”

Meya Nyemazi yavuze ko kuba bafite iyi nyubako bizagabanya inda zaterwaga abangavu, kandi inyigisho zizahatangirwa hazongerwamo n’abahungu kugira ngo bose babonere inyigisho hamwe habeho ubufatanye mu kwirinda ibyaha bitandukanye.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza yerekana ko mu mwaka ushize wa 2021 abangavu 281 batewe inda imburagihe kuri ubu ingamba akaba ari zose kugira ngo iyi mibare igabanuke.

Kuva Umuryango Komera washingwa kuri ubu abana 5000 nibo umaze gufasha mu kububakira ubushobozi no kubagarurira icyizere.

Ni inzu yubatswe mu buryo bwa kinyarwanda ikaba irimo ibyumba bitandukanye bizakorerwamo urubyiruko
Mukamusonera yavuze ko Umuryango Komera wifuza guha icyizere abana b'abakobwa bakiteza imbere
Abayobozi beretswe uburyo umwana w'umukobwa azajya agarurirwa icyizere bikamufasha mu kwiteza imbere
Iyi nzu yafunguwe yatwaye miliyoni 750Frw
Meya Nyemazi yavuze ko n'abana b'abahungu bazafashirizwa muri iyi nzu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .