Kayonza: Umumotari yafashwe ahetse ibilo 10 by’urumogi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 1 Werurwe 2021 saa 08:35
Yasuwe :
0 0

Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda mu Karere ka Kayonza bataye muri yombi umumotari wari uhetse ibikapu bibiri birimo ibilo 10 by’urumogi.

Ahagana saa Tatu n’igice zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Werurwe 2021, ni bwo uyu mumotari yafatiwe mu Mudugudu wa Bwiza mu Kagari ka Rurambi mu Murenge wa Nyamirama atwaye ibilo 10 by’urumogi kuri moto.

Nyuma yo kugira amakenga y’ibyo yari ahetse, abapolisi bagenzura umutekano wo mu muhanda bamuhagaritse basanga afite urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yemereye IGIHE ko aya makuru ari impamo.

Yagize ati “Abapolisi bo mu muhanda ni bo bamufashe, bamuhagaritse bisanzwe bagira amakenga y’ibipfunyika ahetse bamubajije avuga ko ari itabi barebye basanga ni urumogi. Babonye ari kugenda yihisha inyuma y’amakamyo bituma bagira amakenga.”

Yongeyeho ko uwo mumotari yafashwe avuye mu Murenge wa Ngoma ajyanye urwo rumogi i Rugende mu Karere ka Gasabo.

CIP Twizeyimana yaboneyeho gusaba abaturage muri rusange kwirinda gushaka inyungu yihuse cyane mu bintu bitemewe n’amategeko kuko gucuruza ibiyobyabwenge ari icyaha gihanwa n’amategeko ahubwo bagashakisha ibyo bakora kuko ari byinshi byemewe n’amategeko.

Umumotari watawe muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamirama mu gihe dosiye ye iri gutegurwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Uyu mumotari yafatanywe ibikapu bibiri birimo urumogi yashakaga kujyana mu Karere ka Gasabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .