Kicukiro: Abarokotse Jenoside bavuze uko Musenyeri Ruhumuriza yicishije Abatutsi bamuhungiyeho

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 15 Mata 2019 saa 12:55
Yasuwe :
0 0

Abatutsi bari hagati 150-200 baturutse mu bice bitandukanye bari bahungiye mu rusengero rw’Itorero Méthodiste Libre mu Rwanda i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, bavuze uburyo Musenyeri Ruhumuriza Aron, yahamagaje interahamwe zo kubica.

Bahungiye muri uru rusengero guhera mu ijoro ryo kuwa 7 Mata 1994 bahizeye ubuhungiro ngo kuko Musenyeri Ruhumuriza Aron, wayoboraga iri torero bamubonaga nk’inyangamugayo kandi ngo yari inshuti ya hafi ya Colonel Renzaho Tharcisse, wari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali icyo gihe.

Ubuhamya butandukanye bwatanzwe ubwo iri torero ryibukaga ku nshuro ya 25 Abatutsi biciwe muri uru rusengero.

Mitali Théoneste, umwe mu baharokokeye yavuze ko batanzwe na Musenyeri Ruhumuriza ndetse ko yamwumvise ahamagara Colonel Renzaho Tharcisse, ngo yohereze interahamwe zo kubica.

Ati“Nagiye kumva numva Musenyeri ahamagaye Colonel Renzaho Tharcisse, wahoze ari Perefe w’Umujyi wa Kigali bavugana ibintu byinshi mu Gifaransa arangije aramubwira ngo hano hari abatutsi barenga 100 mwaza mukabareba.”

“Hashize umwanya musenyeri ajya mu rusengero atambagiramo, mu minota itageze no kuri 30 interahamwe zahise zitangira kwinjira mu rusengero zitemagura abari barimo, njye nari ndi mu bwiherero bwari buri hafi yo kwa musenyeri. Abasigaye batishwe muri icyo gitero yarababwiye ngo bajye mu modoka ye ya Daihatsu abahungishe, ariko ntiyabahungishije mu by’ukuri ahubwo yabashyiriye interahamwe zirabica bose kuko ntawarokotse.”

Interahamwe zimaze kwica abatutsi bari bahungiye muri urwo rusengero, uyu musenyeri ngo yahise azana abantu baterura imirambo vuba vuba bayirunda mu cyobo cyari cyaracukuwe mu ntanzi z’uru rusengero.

Mitali ati “Yaravugaga ngo bakure imirambo mu rusengero vuba vuba kugirango abamisiyoneri bari batuye hafi aho bataza kuyibona”.

Umushumba w’Itorero Méthodiste Libre mu Rwanda, Musenyeri Kayinamura Samuel, yavuze ko ari igisebo kandi ko bibabaje kuba abatutsi barahungiye mu nzu y’Imana bakahicirwa.

Ati “Inzu y’Imana ubundi ni ubuhungiro niho umuntu ajya akahabonera amahoro n’umutekano ni nayo mpamvu abantu bahahungiye ari benshi. Kuva na kera abantu bahungiraga bene aka kaga mu nzu y’Imana kandi bakahakirira. Mu 1994 ibintu byahinduye isura kuko abantu bahahungiye bahiciwe urw’agashinyaguro.”

“Ni akaga gakomeye kandi ni ikimwaro ku bapasiteri, ni ikimwaro ku bakirisitu bigishijwe urukundo barangiza bagahindukira bakicana. Mu gihe cya jenoside njye sinari ndi inaha, abatanga ubuhamya nibo bavuga ibyo bakorewe na Musenyeri cyangwa abandi bakozi b’Imana njye simbizi sinari mpari. Iyo wumvise ibintu nk’ibyo wumva ari ikimwaro ukumva nawe bikuriho.”

Mu cyobo cyabonetse mu kibanza cy’Itorero Méthodiste Libre mu Rwanda, hakuwe imibiri 70 y’Abatutsi biciwe mu rusengero.

Musenyeri Kayinamura Samuel, akaba asaba abapasiteri b’iri torero n’abakirisitu muri rusange, guharanira ubumwe bw’abanyarwanda, bakirinda ingengabitekerezo ya jenoside aho iva ikagera, barushaho kubahiriza gahunda za Leta no gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda.

Abakirisitu n'abapasiteri bo mu Itorero Methodiste Libre mu Rwanda bibutse Abatutsi biciwe mu rusengero bari bahungiyemo
Abakirisitu n'abayobozi b'Itorero Methodiste Libre bunamiye abatutsi biciwe mu rusengero rw'iri torero i Gikondo
Depite Senani Benoît hamwe na Musenyeri Kayinamura Samuel bacana urumuri rw'icyizere
Mitali Théoneste uri hagati yatanze ubuhamya bw'ukuntu uwari umuyobozi w'Itorero Methodiste Libre mu Rwanda yatanze Abatutsi bari bahungiye mu rusengero rw'iri torero i Gikondo
Muri uru rusengero hiciwe Abatutsi bari bahahungiye bagera kuri 70
Musenyeri Kayinamura Samuel, Depite Senani bafatanyije n'urubyiruko gucana urumuri rw'icyizere

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza