Kicukiro: Hamuritswe ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 17 Mata 2021 saa 03:34
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwamuritse ubushakashatsi bugamije kwerekana uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa muri komine zaje guhindurwamo Akarere ka Kicukiro, mu mavugurura y’inzego z’imitegekere y’igihugu yabaye mu 2006.

Kuri uyu uyu wa Kane tariki ya 16 Mata 2021, nibwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwamuritse ubu bushakashatsi bwakozwe kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri aka karere.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda rigari ry’abashakashatsi riyobowe na Prof. Déo Mbonyinkebe, bwarakusanyije amakuru yo guhera mbere ya 1959, mu gusobanura imvano y’amacakubiri n’ivangura byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko muri komine zaje guhinduka Akarere ka Kicukiro.

Muri iki gitabo, hagaragamo amazina y’abagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu 1994, mu mirenge igize Akarere ka Kicukiro, n’uburyo Jenoside yateguwe mu buryo bwihariye, bitewe n’uko aka Karere kari gatuwemo na Perezida Habyarimana Juvenal, abayobozi bakomeye ba MRND ndetse n’Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe.

Umuhuzabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yavuze ko intengo nyamukuru y’ubu bushakashatsi ari ukwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Kicukiro, kugira ngo ukuri kumenyekane mu rwego rwo kurwanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Dukoresha ubu bushakashatsi nk’Akarere ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Kicukiro, tugamije kureba uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.

Yongeyeho ati “Mbere na mbere kwari ukugira ngo ukuri gukomeze kujye ahagaragara, kuko umuntu ashobora kuba afite amateka mu mutwe ariko iyo abantu bishyizwe mu nyandiko, amateka akomeza kwibukwa ndetse n’abadukomokaho bakazagira aho bayavoma, aho bayasoma igihe abayabayemo mu gihe nyacyo bazaba batagihari.”

Yavuze kandi ko amateka mu kurwanya abagifite ingengabitekerezo ndetse n’abahakana Jenoside.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu, Ahishakiye Naftal, yavuze ko kwandika amateka bizafasha urubyiruko kuyiga ku buryo atazongera gusubira.

Ati “Mu by’ukuri, urebye nyuma y’icyaha gikomeye cya Jenoside yabaye muri iki gihugu, yarategurwa ishyirwa mu bikorwa kugeza ku ndunduro yayo”.

“Nyuma yayo ikiba gikenewe ni ukuri ku mitegurire yayo, n’ukuri ku mikorerwe yayo no ku ngaruka zayo. Ni byiza rero ko hakorwa ubushakashatsi nk’ubu bwimbitse, bugakorwa mu turere twose, hanyuma bukazafasha ababyiruka bakiri bato kumenya amateka nyayo y‘Igihugu.”

Yongeyeho ko iyo urubyiruko n’abana bato bamaze kumenya amakuru nk’aya ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bumva ububi bwayo, bikabubakamo imbaraga zo gukunda ubuzima n‘izo gukunda igihugu.

Muri ubu bushakashatsi bwashyizwe muri iki gitabo cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Kicukiro, hagaragaramo ukuntu muri aka gace kimwe n’ahandi hose mu gihugu kuva mu 1959, Abatutsi bari bahatuye bahohotewe bakanavanwa mu mashuri, mu kazi, mu gisirikare no mu nzego z’imirimo ya Leta n’iy’abikorera.

Kigaruka kandi ku buryo ubwo inkotanyi zatangiraga kugaba ibitero byo kubohora igihugu mu 1990, Abatutsi bari bagatuyemo bishwe ku mugaragaro baranasahurwa, basenyerwa inyubako bashinjwa kuba ibyitso by’Inkotanyi.

Akarere ka Kicukiro kamuritse igitabo kirimo ubushakashatsi bw'amateka yabereye muri ako karere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .