Muri iki gikorwa kiratangira kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022, inzego z’ubuzima zirafata ibipimo mu bice bitandukanye bya Kigali ndetse no mu nkengero zawo. Ibipimo byose bizafatwa ku buntu.
Kuva ku wa 17-22 Mutarama, hazafatwa ibipimo mu bice bya Remera na Giti Kinyoni, kuva ku wa 18-22 Mutarama, hapimwe abanyura mu bice bya Nyacyonga, Rugende na Nyamirambo.
Ku wa 19-22 Mutarama, iki gikorwa kizakomeza mu bice bya Kimironko, kwa Mutangana, mu nyubako za MIC na CHIC ndetse n’ahakorera MTN Rwanda i Nyarutarama.
Ku munsi ukurikiyeho hazafatwa ibipimo muri Green Hills, Lycée de Kigali, Ecole Belge, La Colombière na Collège Saint André.
Ibi bikorwa bizasorezwa mu tubari dutandukanye turimo Pili, Circle na Sundown ndetse no mu ishuri rya Riviera. Aha ibipimo bizafatwa ku wa 21 Mutarama.
Kuva aho hagaragariye Omicron, ubwandu bwa COVID-19 mu Rwanda bwongeye kuzamuka ndetse hongera kugaragara umubare munini w’abahitanwa n’iki cyorezo, aho kugeza ubu bamaze kugera kuri 1411 barimo batatu bapfuye ejo hashize.
Mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo, u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo gutanga inkingo, aho nibura abantu abantu bamaze guhabwa doze ebyiri barenga miliyoni esheshatu, hatangiye kandi gutangwa doze ya gatatu ndetse n’igihe umuntu ashobora kuyifatira gikurwa ku mezi atandatu gishyirwa kuri atatatu. Abamaze kuyihabwa barenga ibihumbi 600.
Abanyarwanda bamaze amezi ataty bakingiwe byuzuye barashishikarizwa kugana ikigo nderabuzima cyangwa site y’ikingira ibegereye bagahabwa urukingo rushimangira.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!