Bamwe mu bakobwa bakiri munsi y’imyaka 18 y’amavuko mu Mujyi wa Kigali bararuwe n’itsinda ry’abasore ryabinjije mu bikorwa by’urukozasoni rigura amafoto yabo, ahenze akaba ari ayo baba bagaragaza ubwambure bwabo.
Bamwe mu babyeyi bo mu Mujyi wa Kigali bagaragaza ko itsinda “ Chocolate Pictures” rikorera i Nyamirambo hafi y’ahitwa Cosmos, riri mu byararuye abangavu benshi, bamwe bakaba barataye ishuri, bamwe muri bo byageze aho bajya kwibanira n’abo basore bo muri iri itsinda.
Iri tsinda rigizwe n’abantu 20 (abasore 15 n’abakobwa batanu) ndetse n’inshuti zabo, abarishinze bafite imyaka iri hagati ya 15 na 23; twatangarijwe ko riterwa inkunga n’uwitwa Mourinho na Meddy, bavugwaho ko basanzwe bafotora, ku buryo hari benshi babashyira mu majwi kuba ari bo ba nyirabayaza mu iraruka ry’abo bana b’abakobwa.
Bivugwa ko Chocolate Pictures ifotora abana b’abakobwa biganjemo abari munsi y’imyaka 18, aho babafata amafoto atandukanye arimo n’ayo bagaragaraho berekana ubwambure bwabo.

Na none kandi aba bangavu bafotorerwa ahitwa Meraneza kuri Mont Kigali, i Rebero, i Rubavu mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu ndetse n’ahandi hantu habereye amaso mu Rwanda.
Ibiciro by’aya mafoto bigenda bitandukana bitewe n’uko umuntu yifotoje ameze kuko byemezwa ko hari ikinyuranyo hagati y’igiciro cy’amafoto y’abambaye imyenda isanzwe ndetse n’abafotorwa bagaragaza ubwambure bwabo.
Amakuru agera kuri IGIHE agaragaza ko amafoto afatwa aba bangavu ari mu bwoko butatu: uwifotoje yambaye ubusa yishyurwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50, iy’uwambaye ikariso gusa ikagura ibihumbi 30 kimwe n’iy’uwambaye yikwije.
Bamwe mu babyeyi b’aba bangavu babuze aho bakwirwa nyuma yo kuvumbura ko abana babo batoroka ishuri bakamara iminsi bibanira n’abasore bagize iri tsinda rikekwaho gucuruza amashusho yabo y’urukozasoni, ibi bikigerekaho kubasambanya buri gihe.

Umwe mu babyeyi baganiriye na IGIHE utarifuje ko dutangaza amazina ye yahishuye ko kuri ubu we n’ababyeyi bagenzi batanze ikirego kuri Polisi y’Igihugu, ku buryo ngo iri tsinda “Chocolate Pictures" muri iki gihe riri gukorwaho iperereza ryimbitse.
Uyu mubyeyi twaganiriye yabuze umwana wa mukuru we yareraga, nyuma y’icyumweru ashakisha asanga yari asigaye yibanira n’aka gatsiko; avuga ko yatunguwe no gusanga uyu mwangavu w’imyaka 18 y’amavuko, wari ukirangiza gukora ikizamini cya Leta gisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, asigaye yibanira n’abasore, yarararutse.

Yagize ati “Kugira ngo mbimenye, nagendaga mbona umwana wa mukuru wanjye ndera agenda ahinduka buri munsi; nabaye nk’ukurikirana zimwe mu nshuti ze zo kuri Facebook ntungurwa n’amwe mu mafoto nabonaga bifotoranyije.”
Akomeza agira ati “Narabakurikiranye cyane batabizi, no mu ijoro hari ubwo byabaga ngombwa ko ntega imodoka; naje gusanga umwana wanjye yaragiye mu gatsiko kadasanzwe kanywa ibiyobyabwenge nk’urumogi… ni ka gatsiko gashobora kunywera mu tubare nka dutanu dutandukanye mu ijoro rimwe!”
Yashatse gucyaha uyu mwana yareraga kugira ngo ahinduke ahubwo ahita amuburira irengero, ndetse asiga amwandikiye ibaruwa amubwira ko atagishoboye kubana na we kuko amubuza gukora ibyo ashaka kandi amaze guca akenge.
Ikindi cyateye uyu mubyeyi inkeke ni uko mu iperereza yakoze yasanze amazina y’uyu mukobwa we mu bitabo bya hoteli zitandukanye zo mu Mujyi wa Kigali nyuma yo kuzitungirwa agatoki n’abazi iri tsinda, bityo ngo bimugaragariza ko ari ho yararaga muri buri mpera z’icyumweru, kandi mu by’ukuri yarabaga akwiye kuba ari ku ishuri.

Byabaye ngombwa ko uyu mubyeyi yitabaza Polisi kugira ngo afashwe gushakisha uyu mwana. Uyu mwangavu akimenya ko Polisi yinjiye mu kumushakisha yoherereje se wabo ubutumwa amumenyesha ko ari mu Ruhango kwa nyina, ari na ho avuka.
Bob, umusore ukuriye iri tsinda rivugwaho gushora abana mu bikorwa by’urukozasoni yabwiye IGIHE ko we na bagenzi be bakorana batagurisha aya mafoto y’abangavu nk’uko bamwe babivuga, ahubwo ko ari bo bayahabwa, cyane cyane ku bo bafotoye amafoto menshi.
Yagize ati “Twe dufotora abantu bose ku buryo iyo ari filimi yose ari bwo tubaca amafaranga ibihumbi 50 kandi na bwo biba ari umuhungu n’umukobwa; Erega ziriya foto mubona ni bo baba bihitiyemo abahungu bifotozanya na bo noneho natwe tukabibakorera.”

Bob yemeza ko iryo tsinda ryabo ritanditswe nk’igikorwa cy’ubucuruzi ahanini ngo kuko bagikora bishimisha mu rwego rwo gukurura abakiriya mu Isi yabo y’amafoto.
Yakomeje agira ati "Ibyo by’abakobwa bakiri bato ntabwo tubakoresha, uretse ko bareba amafoto dufotora bakayakunda bigatuma batugana.”
Polisi y’u Rwanda itangaza ko iri tsinda riramutse rihamwe no gukora ubu bucuruzi cyaba ari icyaha gikomeye, ndetse ko urwego rushinzwe iperereza rugiye gukomeza gukora ubushakashatsi bwimbitse ku mikorere yaryo.








TANGA IGITEKEREZO