Abanyarwanda n’Abanyamerika bifatanyije n’Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA) mu kwizihiza ukwezi kwahariwe abaryamana bahuje ibitsina(abatinganyi), bashyira ku nkuta za Amabasade ubutumwa bushyigikira ubutinganyi.
Abantu bagera kuri 40 bahuriye kuri Amabasade ya USA bashyiraho ku nkuta ibishushanyo n’ubutumwa bwerekana ko buri muntu uburenganzira bwe bugomba kubahirizwa, kandi ko n’ubutinganyi ari uburenganzira bwa muntu.
Ubutumwa bwabo bunasaba ko abatinganyi bagira amategeko abarengera.
Mu butumwa bw’umwe mu bakozi ba Amabasade ya Amerika ushinzwe by’agateganyo itumanaho, Benjamin Roode, yagize ati “Uburenganzira bw’abatinganyi ni uburenganzira bwa muntu. Ambasade ya Amerika yashatse kwerekana inyuze muri iki gikorwa ko buri wese aziamenya ko abantu bose bakwiye uburenganzira bwa muntu.”
Ubu butumwa bwatambukijwe mu gihe mu Rwanda nta tegeko rihana abatiganyi nubwo bakorera mu bwihisho kuko umuco w’Abanyarwanda ubifata nk’amahano.
Nubwo ibihugu by’u Burayi n’Amerika bishyushye mu gushyigikira abatinganyi ibihugu by’Afurika byo ibyinshi ntibibwemera. Mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda ho Perezida Yuweli Museveni ntiyitaye ku gitutu cy’amahanga n’imiryango y’uburenganzira bwa muntu, asinya itegeko rihana abatinganyi. Kuva ubwo ibihugu bimwe byatangaje ko bihagarikiye inkunga iki gihugu.
TANGA IGITEKEREZO