KIM University yasobanuye imvano y’ihungabana ry’ubukungu rimaze iminsi riyivugwamo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Mata 2020 saa 04:53
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa KIM University bwahakanye amakuru amaze iminsi atangazwa ko yaba igiye gufunga cyangwa igatezwa cyamunara kubera ibibazo by’amikoro, igaragaza ko ibibazo byari bihari ubu birimo kugenda bibonerwa ibisubizo.

Kuva mu 2016 iyi kaminuza yagize ikibazo cy’ubukungu biturutse ku mubare w’abanyeshuri wagiye ugabanuka, bitewe n’uko abanyeshuri bamwe baburaga amafaranga y’ishuri bigatuma bahagarika amasomo yabo.

Mu bahagarikaga amashuri muri ubwo buryo, hari abagendaga batishyuye ndetse bamwe kugeza n’uyu munsi bakaba bagifitiye amadeni iyi kaminuza.

KIM yasobanuye ko ibyo byateje ibibazo bikomeye bigera no mu kwishyura imishahara y’abakozi, ariko abayobozi bayo bakagerageza kwishyura ibirarane mu mafaranga abonetse yose.

Iyi kaminuza ivuga ko hari n’ideni rya banki yafashe mu 2016 yubaka andi amashuri kuko ayari asanzwe yari make, bigatuma abanyeshuri batiga neza. Ibibazo byiyongereye ubwo yazaga kubura uwayishinze, Peter Rutaremara, witabye Imana muri Mata 2019 kandi yari afite uruhare runini cyane muri iyi kaminuza.

Umwe mu bashinze iyi Kaminuza, Rachel Kayisengerwa, avuga ko nubwo bahuye n’ibibazo batigeze batezuka ku ireme ry’uburezi. Yavuze ko afite icyizere ko ibibazo by’ubukungu bizakemuka afatanyije n’inama y’ubutegetsi ya KIM.

Avuga ko bari bafite gahunda yo gukemura iki kibazo, ariko byabaye ngombwa ko bayisubika kubera icyorezo cya Coronavirus, yizeza ko iki cyorezo nigihagarara bazasubukura gahunda zose basubitse mu rwego rwo kwirinda.

Iyi kaminuza kandi yamagana ibyayivuzwemo birimo ivangura mu guhemba no guterwa ubwoba hagamijwe gucecekesha abakozi.

Yakomeje iti “Ibi ntabwo ari byo ababitangaza badafite gihamya ni abagamije gusenya no kwangiza izina ry’iyi Kaminuza.”

KIM University ikorera mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga. Yashinzwe muri 2006 yitwa Kigali Institute of Management, iza guhindura izina muri 2015 yitwa KIM University.

Ni yo yatangije mu Rwanda amasomo kabuhariwe y’ibaruramari n’icungamutungo (CAT na CPA), ubu abamaze kurangiza ayo masomo y’umwuga muri KIM barenga 300.

Iyo Kaminuza kandi itanga amasomo y’icyiciro cya kabiri mu micungire y’ubucuruzi (Bachelor’s degree in Business Management), ubukungu (Economics), Ubumenyi mu bya mudasobwa (Computer Science), gucunga ibikorwa no kubikwirakwiza (Bachelor of Logistics and Supply Chain Management) n’amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu micungire y’ubucuruzi (Masters in Business Administration, MBA).

KIM University yasobanuye imvano y’ihungabana ry’ubukungu rimaze iminsi riyivugwamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .