Kimironko ni ko gace gafite ubutaka buhenze mu Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Mutarama 2019 saa 05:05
Yasuwe :
0 0

Agace ka Kimironko gaherereye mu Mujyi wa Kigali, ni ko gafite ubutaka buhenze mu gihugu kuko metero kare imwe igura nibura ibihumbi bisaga 160 Frw.

Byatangajwe mu cyegeranyo cy’impuzandengo y’ibiciro by’ubutaka cyashyizwe hanze mu Ugushyingo umwaka ushize n’Urwego rw’abagenagaciro mu Rwanda (IRPV, Institute of Real Property Valuers in Rwanda).

The New Times yatangaje ko iryo suzuma ryagaragaje ko hagati y’umwaka wa 2015 na 2017, ku Kimironko ari ho hantu byagaragaye ko hari ubutaka buhenze mu gihugu kuko metero kare imwe igura nibura 169, 676 Frw.

Gisozi iza ku mwanya wa kabiri mu kugira ubutaka buhenze aho metero kare nibura iri kuri 152, 550 Frw, Nyarugenge bihagaze ku 151, 697 Frw, naho Rusororo ni 151, 169 Frw.

Ni icyegeranyo cyakozwe bazenguruka mu midugudu itandukanye bareba uko ubutaka cyangwa inzu byagiye bigurishwa. Hanifashishijwe imibare y’Ikigo gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda.

Visi Perezida w’inama y’ubutegetsi y’Urwego rw’abagenagaciro mu Rwanda, Nkabije Marie Alphonse, yabwiye IGIHE ko bakurikije uko imyaka igenda ishira, ubutaka mu Rwanda bugenda burushaho guhenda.

Ati “Mbere wahuraga n’abantu baragiye bagurisha ku mafaranga make batabizi ariko ubu abantu bamaze kujijuka, bazi akamaro k’ubutaka.”

Yavuze ko impamvu uduce tumwe ubutaka burushaho guhenda biterwa n’ibikorwa Leta ihateganyiriza, ubushobozi bw’abahatuye cyangwa ibikorwa remezo byahageze.

Ati “ Kubona Kimironko iri hejuru kuruta no mu mujyi hagati, ni uko hari ibikorwa. Hari ubucuruzi bugenda, abahatuye bafite ubushobozi bwiza. Nka Nyarutarama mbere wabonaga ariyo iteye imbere mu mujyi wa Kigali ariko yavuyeho hari za Kicukiro, za Kagarama. Ku Ruyenzi wabonaga uko baguraga ibibanza mu minsi ishize byari amafaranga make cyane ariko hagiyeyo abantu abandi barashiduka, ibibanza bigenda bihenda.”

Nkabije yavuze ko bigoye kugira ngo ubutaka buzongere guhenduka, kubera ko abaturage barushaho kwiyongera n’ibikorwa by’iterambere bikiyongera.

Umujyanama mu by’iterambere Natalie Campbell-Rodriques, yabwiye The New Times ko gutangaza impuzandengo y’ibiciro by’ubutaka hirya no hino mu gihugu ari ingenzi ku baturage.

Yagize ati “Ni ingirakamaro cyane cyane ahantu nko mu Rwanda bitoroshye kubona uko igura n’igurishwa ry’inzu n’ibibanza rihagaze, ku buryo umuntu yagereranya ibiciro.”

Icyegeranyo kigaragaza ko muri Masaka ari ho habayeho kugura ubutaka n’inzu byinshi kuko habayeho ihererekanya ry’uwaguze n’uwagurishije inshuro 2,102, hakurikiraho Nyamata yagize ihererekanya 2,161, Gahanga ni 1,754 naho i Ndera hakozwe ihererekanya inshuro 1,520.

Nka Masaka, metero kare y’ubutaka ibarirwa 70, 435 Frw naho Nyamata ikabarirwa 47, 213 Frw.

Icyegeranyo International Construction Market Survey mu mwaka wa 2018, cyo cyagaragaje ko umujyi wa Kigali ari umwe mu yihenze kubakamo muri Afurika y’Iburasirazuba kubera ko igiciro cyo kubaka inzu isanzwe yo guturamo, metero kare imwe bisaba 480,000 Frw ( Amadolari 556) mu gihe i Kampala ari amadolari 515 naho i Dar Es Salaam ni amadolari 434.

Agace ka Kimironko gaherereye mu Mujyi wa Kigali, ni ko gafite ubutaka buhenze mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza