00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kimisagara : Inzu yegereye ibiro by’Akagari yafashwe n’inkongi y’umuriro

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 23 July 2014 saa 04:29
Yasuwe :

Inzu y’ubucuruzi yo mu kagari ka Kamuhoza, Umurenge wa Kimisaga, yafashwe n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 23 Nyakanga 2014.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisigara, Ndayisenga Jean Marie Vianney, yatangarije IGIHE ko bakeka ko iyi mapanuka yatewe n’amashanyarazi. Yafashe iyi nzu y’ubucuruzi y’imiryango itatu.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Uwimbabazi Alexie wacururizaga muri iyi nzu yari acumbitsemo, yavuze ko yafashwe n’iyi nkongi yagiye koga (…)

Inzu y’ubucuruzi yo mu kagari ka Kamuhoza, Umurenge wa Kimisaga, yafashwe n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 23 Nyakanga 2014.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisigara, Ndayisenga Jean Marie Vianney, yatangarije IGIHE ko bakeka ko iyi mapanuka yatewe n’amashanyarazi. Yafashe iyi nzu y’ubucuruzi y’imiryango itatu.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Uwimbabazi Alexie wacururizaga muri iyi nzu yari acumbitsemo, yavuze ko yafashwe n’iyi nkongi yagiye koga bamuhurije ko inzu ihiye, asanga abaturage barimo kuzimya.

Yavuze ko hahiriyemo ibicuruzwa by’amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi nka 700 n’ibihumbi 100 by’amafaranga yagombaga kujya kuranguza. Hakongotse kandi imyenda ye yose yari mu ivalisi. Yagize ati “Ibintu byose byahiye ni njye wasigaye njyenyine.”

Ubuyobozi bw’umurenge bwavuze ko buri bumufashe ku bishoboka mu gihe n’abaturage ngo batangiye kumuzanira imyenda.

Gusa ngo baje kuyizimya bakoresheje kizimyamwoto yo ku murenge, abaturage n’abo batabaye byihuse. Imodoka ya Polisi yahageze bamaze kuzimya.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .