Kirehe:Umugabo yicishije undi ikibando nyuma yo kumumenaho inzoga

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 31 Gicurasi 2020 saa 05:30
Yasuwe :
0 0

Umugabo witwa Bavugirije Jean Pierre yatawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB aho ashinjwa kwica undi mugabo witwa Gakuba Godfrey amukubise ikibando mu mutwe nyuma yo kumushinja kumumenaho inzoga mu kabari.

Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru mu Kagari ka Kazizi mu Murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe.

Amakuru avuga ko uyu mugabo wishwe yari ari gucuruza inzoga mu buryo butemewe n’amategeko, akaza kuyimena kuri umwe mu bakiriya be bikabyara intonganya zaje no kuvamo imirwano ikomeye yasize umwe ahasize ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamugari, Iyamuremye Antoine, yabwiye IGIHE ko urwo rupfu rwaturutse ku muturage warenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus agapima inzoga iwe mu rugo.

Yagize ati “Nyakwigendera yari yapimye inzoga abikora mu buryo butemewe n’amategeko kuko muri ibi bihe bitemewe, amakimbirane yaturutse ku kuba yamumennyeho inzoga batangira kurwana uko barwanaga uwo mugabo ngo yafashe igiti akimukubita ku mutwe agwa hasi ahita apfa.”

Gitifu yavuze ko ukekwa amaze kumwica, ngo yahise aburirwa irengero inzego z’umutekano n’abaturage barara bamushakisha ijoro ryose aboneka mu gitondo ahita ashyikirizwa RIB sitasiyo ya Nyamugari.

Uyu muyobozi yakomeje asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe kandi bakirinda guhishira abarenga ku mabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Ati “ Iyo baza gutangira amakuru ku gihe kuri uwo mugabo bakagaragaza ko ari gucuruza inzoga mu buryo butemewe n’amategeko yari bukurikiranwe agahanwa n’urwo rupfu ntirubeho, ikindi uriya Nyakwigendera iyo adacuruza inzoga uriya wamwishe ntiyari bujye iwe mu rugo, turasaba abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe.”

Muri ibi bihe bya Coronavirus ibikorwa birimo utubari n’insengero ntabwo birafungurwa, abaturarwanda bakaba basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .