Iyi Komisiyo yateranye mu rwego rwo gusuzuma no gufata ibyemezo ku bujurire bwatanzwe ku byemezo Komisiyo ishinzwe imyitwarire iherutse gufatira Kakooza Nkuriza Charles, Ikipe ya Etincelles FC n’abakinnyi bayo ndetse n’icyemezo cy’Akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ku kibazo cy’umukinnyi Armel Ghislain hagati ya Kiyovu Sports na Gasogi United.
Ubujurire bwa Kakooza Nkuriza Charles
Komisiyo y’Ubujurire yasanze kuba Kakooza Nkuriza Charles ataritabye ku wa 29 Mutarama 2022 Komisiyo nyuma yo gutumizwa mu buryo bwemewe n’amategeko kandi ari we wajuriye, bigaragaza ko nta nyungu abona agifite ku kuba yajurira bityo yanzuye ko icyemezo cya Komisiyo ishinzwe imyitwarire kigumyeho mu ngingo zacyo zose.
Komisiyo ishinzwe imyitwarire yari yahanishije Kakooza Nkuriza Charles igihano cyo guhagarikwa imikino umunani harimo ibiri isubitse ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 150 Frw nyuma yo kwemeza ko yakoze amakosa yo gusebya Perezida wa Kiyovu SC no gutesha agaciro umusifuzi.
KNC aherutse gutangaza ko atazasubira ku kibuga kubera uburyo Gasogi United yibwe bigatuma avuga ko itazakomeza gukina Shampiyona nubwo yahise yisubiraho.
Ubujurire bwa Etincelles FC
Etincelles FC yari yajuririye icyemezo cya Komisiyo y’imyitwarire cyo kudakinira umukino umwe ku kibuga cyayo ndetse n’ikirebana no guhagarika abakinnyi bayo Bizimana Omar, Mudeyi Souleyman na Uwihoreye Ismael kubera imyitwarire idahwitse bagaragaje ku mukino Ikipe ya Etincelles FC yakinnye na AS Kigali tariki ya 12 Ukuboza 2021.
Komisiyo y’Ubujurire yasanze nubwo Etincelles FC amakosa ayihama yaragerageje kwitwara neza mu kurinda ko abasifuzi basagarirwa bityo ikaba ari impamvu yo kugabanyirizwa ibihano aho kudakinira umukino ku kibuga cyayo ikaba yahanishijwe gukina umukino umwe wayo ukurikira nta bafana.
Ku birebana n’ibihano byari byahawe abakinnyi, Komisiyo yasanze Bizimana Omar na Uwihoreye Ismael barasagariye abasifuzi nk’uko binagaragara mu mashusho yafashwe ku mukino bityo ibihano bari bafatiwe na Komisiyo y’Imytwarire ibigumishaho mu gihe Mudeyi Souleyman yakuriweho ibihano nyuma yo kubona ko ntaho agaragara mu makosa yo gusagarira abasifuzi.
Ubujurire bwa Kiyovu ku kibazo cy’umukinnyi Ghislain Armel
Kiyovu Sports yari yajuriye ku cyemezo cy’Akanama gashinzwe gukemura amakimbirane cyo ku wa 24 Ugushyingo 2021 kirebana n’ikibazo cy’umukinnyi Ghislain Armel ivuga ko Gasogi United yamusinyishije mu buryo butemewe n’amategeko kuko amasezerano ye yaratararangira.
Akanama kemeje ko ibyo Gasogi United yakoze nta makosa arimo kuko umukinnyi yayisinyiye asigaje amezi abiri ngo amasezerano ye arangire.
Komisiyo yasanze nta nyungu uwajuriye ku bujurire bwe nyuma yo kubona ko atitabye ntanagaragaze impamvu yatumye atitaba, bityo yemeza ko icyemezo cy’Akanakama Nkemuramakimbirane kigumyeho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!