Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yanyuzwe n’uburyo impunzi zavuye muri Libya zifashwe i Gashora

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 8 Ukwakira 2019 saa 01:00
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, yatangaje ko yanyuzwe n’uburyo impunzi 66 u Rwanda ruheruka kwakira zivuye mu gihugu cya Libya, zifashwe mu nkambi ya Gashora zicumbikiwemo by’igihe gito.

Ni impunzi rwakiriye nyuma y’amasezerano yashyizweho umukono ku wa 10 Nzeri, hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR, hagamijwe gutanga ubutabazi ku mpunzi zaheze muri Libya, nyuma yo kuhagera zishakisha amayira yazambutsa Méditerranée zikagera i Burayi, ariko zikabura inzira.

Komisiyo y’Iguhugu y’uburenganzira bwa muntu ivuga ko yasuye iyi nkambi iri i Gashora mu Karere ka Bugesera ku wa 4 Ukwakira 2019, ishaka kureba imibereho y’izi mpunzi n’uburyo uburenganzira bwazo bwubahirizwa n’andi mategeko y’igihugu na mpuzamahanga agenga impunzi.

Nyuma yo gusura iyi nkambi, komisiyo yaganiriye n’impunzi ubwazo, ubuyobozi bw’inkambi, UNHCR, Polisi n’abandi bafite aho bahuriria n’iyi nkambi.

Muri raporo yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Nirere Madeline, iyi komisiyo yagaragaje ko yanyuzwe n’uburyo izi mpunzi zibayeho.

Ati “Imibereho y’impunzi yujuje ibyangombwa by’ibanze ku rwego mpuzamahanga birimo amafunguro n’aho kuba, ibikorwa remezo by’isuku, amazi asukuye kandi ahagije, ameza n’intebe, uburiri, umwuka usukuye, inzitiramibu, ibikorwa bifasha kwidagadura n’ibindi byangombwa by’ingenzi.”

Ikomeza ivuga ko yasanze serivisi z’ubuvuzi zitangirwa imbere mu nkambi ku mpunzi zose, uburwayi bukomeye bukoherezwa mu mavuriro ari ku rwego rwisumbuye.

Ikomeza iti “Ibyiciro byihariye nk’abana, ababyeyi bonsa n’abana batari kumwe n’ababyeyi bitabwaho by’umwihariko bagahabwa n’amafunguro yihariye. Hari serivisi z’isemura zifasha mu gutumanaho imbere mu nkambi kandi impunzi zifashwa kuvugana n’imiryango yazo; “

“Komisiyo yanyuzwe n’urwego rw’umutekano uri mu nkambi; impunzi zihabwa uburenganzira bwuzuye mu by’imyemerere ya buri wese; mu kubahiriza uburenganzira bw’impunzi bwo kubona amakuru, televiziyo na internet nziramugozi ikora neza byashyizwe mu nkambi kandi bikoreshwa mu byumba bitandukanye.”

Iyi komisiyo yashimye Guverinoma y’u Rwanda yagize umuhate wo kubimburira abandi mu kuzirikana inshingano uyu mugabane usangiye, zo guteza imbere amahoro n’iterambere ku mugabane wa Afurika.

Ku wa 26 Nzeri nibwo itsinda rya mbere ry’impunzi zavuye muri Libya zageze mu Rwanda, nk’igice cy’izigera kuri 500 u Rwanda rwemeye kwakira.

Iyi nkambi ya Gashora zicumbikiwemo icungwa n’abafatanyabikorwa barimo Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’uibutabazi, UNHCR n’imiryango irimo World Vision, ADRA, Humanity & Inclusion, ARC na CICR.

Hubatswe ubwiherero bushya bwunganira ubusanzwe
Ibitanda biragerekeranye, hari n'ibyumba birimo ibitanda bibiri bitewe n'uko bingana
Umuntu umwe azajya arara hasi, undi hejuru
Bahawe inzitiramibu ngo birinde malaria
Iyi migezi ikoresha amazi y'ikiyaga cya Mirayi aba yatunganyijwe
Iri vuriro ryahawe abaganga n'imbangukiragutabara ngo umurwayi ukomerewe ajyanwe ku ivuriro rifite ubushobozi bwisumbuye
Impunzi zigeze i Kigali mbere yo kwerekeza i Gashora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .