Kudohoka mu kwirinda no kudafata imiti uko bikwiye, mu bikibangamiye gahunda zo guhashya Sida

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 29 Ukwakira 2020 saa 04:07
Yasuwe :
0 0

Kuba hakiri abantu badashishikarira kwipimisha Virusi itera Sida ngo bamenye uko bahagaze, abadohotse ku ngamba zo kwirinda iki cyorezo n’abadafata imiti igabanya ubwandu uko bikwiye, biri mu bishyirwa mu majwi nk’impamvu ikibangamiye intego ya 90, 90, 90.

90, 90, 90 ni intego y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya Sida, UNAIDS, ivuga ko muri 2020 abantu banduye Virusi itera Sida 90% bazaba bazi ko banduye, 90% mu bazi ko banduye bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida, naho 90% mu bafata imiti bakaba batacyanduza Virusi itera Sida.

Raporo y’ubushakashatsi bwa RPHIA (Rwanda Population HIV Impact Assessment) bwakozwe mu 2018/2019 igaragaza ko iyi ntego y’uko 90 % bagomba kuba bazi ko banduye igenda gake kubera ko abantu kuri iki gihe badakangukiye kwipimisha virusi itera Sida.

Iyi raporo igaragaza ko abantu 83.8% ari bo bazi ko bafite ubwandu muri bo 85.6% ni abagore naho 80.4% ni abagabo, igaragaza kandi ko abafata imiti mu Rwanda bangana na 97.5% muri bo 97.6% ni abagore naho 97.2% ni abagabo.

Abari mu nzira yo kuba batabasha kwanduza ubwandu bwa Virusi itera Sida ni 90.1%, muri bo abangana na 92.4% ni abagore naho 85.4% ari abagabo.

Ubu bushakashatsi bugaragaza kandi ko intego ebyiri zagezweho uretse ijyanye no kuba 90% baziko bafite ubwandu kuko yo igeze kuri 83.8%.

Umujyanama mu bikorwa byo kwita ku baturage muri UNAIDS Andrew Gasozi Ntwali, yavuze ko kwipimisha virusi itera Sida bikiri hasi.

Ati “Muri iyi ntego twabashije kugera ku ntego ebyiri gusa, ariko intego imwe iracyari inyuma ariyo yo kwipimisha Virusi itera Sida kandi ariyo igomba kubanziriza izindi.”

“Kandi ibisabwa byose ngo ikorwe birahari ariko abantu nti babyitabira ari nayo mpamvu abantu batamenya uko bahagaze ngo uwo basanga arwaye afate imiti ndetse abashe kurinda abandi.”

Nyuma yo kubona iki kibazo cy’ukudohoka ku ngamba zo kwirinda Sida, Umuryango nyarwanda ukora ubukangurambaga bugamije guhindura imitekerereze n’imyitwarire y’abantu, Umurage Comminication for Development (UMC) watangije ubukangurambaga bunyuzwa mu ikinamico n’ibiganiro bya radiyo.

Ubu bukangurambaga bwiswe “Dushyigikire uruhare rw’abagenerwabikorwa mu kurwanya SIDA”, bugamije kwibutsa abantu kwirinda iki cyorezo, bakangurirwa kumenya uko bahagaze no kwirinda guha abanduye akato.

Kuba hari abagitinya kwipimisha virusi itera Sida ni kimwe mu bikibangamiye kuyirwanya

Hazibandwa ku rubyiruko, abashoferi n’indaya

Ubu bukangurambaga buzibanda ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera Sida, aribo urubyiruko, abashoferi batwara amakamyo ndetse n’abakora uburaya.

Muri aba bantu bose bafite ibyago byo kwandura urubyiruko nirwo rutungwa agatoki cyane kuba kwirinda Sida ntacyo birubwiye.

Umuyobozi wa club yitwa ’Nyayo’ ikora ibikorwa bitandukanye by’ubukanguramabaga mu kurwanya Sida, Nyayo Pacifique, yemeza ko urubyiruko rutitabira kwipimisha bitewe ahanini n’ipfunwe ndetse n’ubwoba.

Ati “Urubyiruko usanga kwitabirafite ubwoba ba gahunda yo kwipimisha bikiri hasi rwose kubera ko ahanini usanga abenshi baba bwo kwipimisha ngo bamenye uko bahagaze ndetse no kugira isoni ngo hatagira umbona.”

Kuba urubyiruko rwaratereye agati mu ryinyo ku bijyanye no kwirinda Sida kandi byashimangiwe na Mukabagande Mariam, ukora uburaya ndetse ubana n’ubwandu bwa Virusi itera Sida.

Mukabagande yavuze ko mu bantu aryamana nabo harimo umubare munini w’urubyiruko, akemeza ko ahanini usanga rutanakozwa ibyo kwikingira.

Ati “Urubyiruko rwubu rwarangiritse pe! aza kukugurira wamubwira gukoresha agakingirizo akakwirukanira kure , nkange hari nabo nereka imiti akambwira ngo hapfa uwavutse ko atakoresha agakingirizo kuko nta byishimo kamuha.”

Mukabagande yakomeje avuga ko abakora uburaya nabo basakaza ubwandu kuko banduza abantu benshi, cyane ko bo icyo baba bashaka ari amafaranga.

Ati “Hari igihe ubona umukiliya akanga ko mukoresha agakingirizo akaguha amafaranga menshi wenda nawe uyakeneye ukamureka, kandi usanga hafi ya twese dukora uburaya turwaye bityo rero kwanduza biroroshye cyane.”

Umushoferi w’amakamyo akaba n’ushinzwe ubukangurambaga muri bagenzi be, Niyonzima yavuze ko ku ruhande rw’abatwara amakamyo bo kwirinda babyitabira ikibazo kikiri mu kwipimisha no gufata imiti neza ku banduye kubera imiterere y’akazi bakora.

Ati “Kubera ubukangurambaga bwagiye bukorwa kuri ubu abashoferi bakangukiye kwirinda ndetse no kwipimisha, gusa kuri ubu dufite imbogamizi y’abadafata imiti kubera ko ugenda ukamara iminsi iyo wajyanye ikagushirana.”

Yongeyeho ko bakomeje kwigisha abashoferi kugira ngo bajye bafata neza imiti ku buryo bazajya batwara ihwanye n’igihe bazamara.

Ubu bukangurambaga bwateguwe ku bufatanye na UNAIDS, Umujyi wa Kigali ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) buzibanda cyane mu mujyi wa Kigali.

Umuyobozi ushinzwe Ubuzima n’Ibidukikije mu Mujyi wa Kigali, Mukangarambe Patricie, yabwiye IGIHE ko impamvu nyamukuru yatumye ubu kangurambaga bwibanda mu Mujyi wa Kigali, ari uko byagaragaye ko mu mijyi ariho haba ubwandu bwinshi.

Ati “Byagaragaye ko mu mijyi ariho haba ubwandu bwinshi ndetse aribwo bujya no mu byaro, mu masezerano twasinye muri 2016 i Paris yo kurwanya Sida mu mijyi tugomba kuyubahiriza niyo mpamvu ubu bukangurambaga bwibanda mu Mujyi wa Kigali.”

Andrew Gasozi Ntwali, yavuze ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu gukangurira abantu kwipimisha kugira ngo intego ya 90 90 90 ibashe kugerwaho.

Ati “Hakwiye gushyirwa imbaraga mu gukangurira abantu kumenya uko bahagaze, kuko iyo umuntu azi uko ahagaze bifasha uwanduye gufata imiti ndetse no kurinda abandi nta banduze, ibi byose bikozwe byatuma intego ya 90 90 90 igerwaho.”

Uretse kuba ubu bukangurambaga buzajya bunyuzwa kuri radiyo mu buryo bw’ikinamico buzajya bunatambutswa mu biganiro bikunzwe birimo n’iby’imikino.

Umuyobozi ushinzwe kurwanya SIDA muri RBC Sangwayire Beata,yavuze ko bahisemo gucisha ubu bukangurambaga mu itangazamakuru kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa rya Covid-19.

Umuyobozi wa UMC, Jean Bosco Kwizera, yavuze ko iki ari igihe cyiza cyo kongera gukangurira abantu kwirinda Sida.

Ati “Iki n’igihe cyiza kuko abantu benshi basigaye baba mu rugo ku buryo gucisha ubutumwa mu ikinamico bizabasusurutsa ariko na za nyigisho zacu bazumviremo bizatange umusaruro.”

Muri raporo iheruka ya 2018/2019 yagaragaje ko Sida mu Rwanda iri ku kigero cya 3% ni mu gihe igihugu gifite intego y’uko muri 2030 nta bwandu buzaba buhari, ku buryo nta mu nyarwanda uzaba ucyandura cyangwa se ngo yicwe na Sida.

Abantu nibakangukira kwipimisha virusi itera Sida bizagabanya ubwandu bushya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .