Kuki bo batiga Ikinyarwanda? – Perezida Kagame asubiza Abafaransa bumva ko adakunda ururimi rwabo

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 29 Kamena 2020 saa 10:28
Yasuwe :
0 0

Kuva Perezida Emmanuel Macron yatorerwa kuyobora u Bufaransa, habaye impinduka zikomeye mu mubano w’u Rwanda n’igihugu cye, bitandukanye n’ubuyobozi bwabanje bwa François Hollande.

Mu mwaka we wa mbere muri Elysée, Macron yagaragaje ubushake bwo guhindura politiki y’u Bufaransa kuri Afurika, akubaka umubano w’abafatanyabikorwa bitandukanye n’iy’abamubanjirije.

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wakunze kuba mubi bishingiye ku ruhare bushinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mbere na nyuma yayo, bwo bukagaragaza ibisa no kwihunza ibyo bwakoze birimo ibirego bwashyiriyeho abayobozi bahagaritse Jenoside.

Perezida Kagame yabwiye Jeune Afrique ko intambwe yatewe kuva Macron yatorwa itandukanye ugereranyije n’uko ibihugu byombi byabanaga mbere, kandi ko bidashingiye ku mubano wabo bombi, ahubwo kuri politiki rusange y’ibihugu.

Ati “Ubushake burahari ku mpande zombi. Kandi ntabwo bitunguranye mu gihe umubano w’u Bufaransa na Afurika wahindutse, kandi uhinduka neza. Ku bijyanye n’u Rwanda, ndabona uyu mubano nk’ikintu gishya cyongeye gusobanurwa. Nizera ko ahahise twahasize inyuma.”

Mu Ukuboza 2018, Abacamanza b’Abafaransa bahagaritse iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryari rimaze imyaka 20, ryahoraga ku izingiro ry’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi. Ryahembereye umubano mubi hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda icyo gihe ryavugaga ko yamenye ko abacamanza Judges Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux bahagaritse burundu iperereza bakoraga ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, nyuma yo kubura ibimenyetso ku bo bashinjaga kubigiramo uruhare.

Perezida Kagame yabajijwe uko byagenda Urukiko rwo mu Bufaransa ruramutse rwubuye iyi dosiye, avuga ko atumva icyo rwaba rugiye gushakamo kimaze imyaka ingana gutya kitaragaragara, ndetse ko mu gihe “ibyo bintu bidashyizweho umucyo burundu, umubano wacu ushobora kuzahara mu buryo bumwe cyangwa ubundi”.

Perezida Kagame yabajijwe icyo yasubiza abantu bo mu Bufaransa batekereza ko adakunda igihugu cyabo n’ururimi rwabo (Igifaransa) kubera uruhare cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Nasubiza iki kibazo nifashishije ikindi kibazo: Abafaransa bakunda Abanyarwanda, niba se ari yego kuki batiga ikinyarwanda? Ntabwo mbona uwaba afite ishingiro ryo kumbaza icyo nkunda cyangwa icyo ntakunda, yewe n’ibyoroshye byo kunsaba gufata umuntu nk’aho ari umucunguzi wanjye cyangwa ari hejuru yanjye. Imiterere yanjye, uburere nahawe, ibigeragezo nanyuzemo, amateka y’igihugu cyanjye, aya Afurika atuma ntemera bene ayo mategeko. Ibyo byankururiye ibibazo byinshi mu buzima bwanjye ariko ntabwo mbyicuza. Ni ibibazo...byiza.”

Perezida Kagame yabajijwe kandi niba kuva Louise Mushikiwabo yaba Umunyamahanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, ikoreshwa ry’igifaransa mu gihugu ryarafashe indi ntera.

Yasubije ko ikoreshwa ry’igifaransa mu Rwanda n’itorwa rya Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF ari ibintu bibiri bitandukanye.

Ati “Uwaba ayoboye OIF wese, nifuza ko ikoreshwa ry’igifaransa ryakwaguka mu Rwanda ndetse n’imikoreshereze yacyo ikaba myiza. Mu gihe gishize abagikoreshaga bari bake, ndashaka no kubwira abandi bameze nkanjye batigeze bakivuga. Kuri Louise Mushikiwabo, ndatekereza ko akora akazi keza muri OIF, kimwe n’uko yakoze akazi keza muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Sinshidikanya ku musanzu we mwiza ku muryango wa La Francophonie cyangwa ku mubano hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda.”

Nubwo umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa uri kuvugururwa umunsi ku wundi, ku rundi ruhande hashize imyaka itanu, u Bufaransa nta Ambasaderi bugira mu Rwanda.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda uheruka ni Michel Flesch. Mbere y’uko agenda mu 2015, u Bufaransa bwahaye u Rwanda izina rishya ry’uwo bwifuza ko yabuhagararira, Fred Constant, wari usanzwe ari Ambasaderi mu Birwa bya Antilles na Guyane.

Ntiyaje koherezwa mu Rwanda kuko hashize igihe kirenga umwaka rutaramwemeza, akajyanwa muri Guinée Équatoriale.

Perezida Kagame yavuze ko u Bufaransa bubizi kandi buzi impamvu kugeza ubu nta Ambasaderi bufite mu Rwanda, ashimangira ko ikimureba cyane ari ukuba u Rwanda rwo rufite Ambasaderi mu Bufaransa.

Perezida Kagame yagaragaje ko umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa wahindutse kuva ubwo Macron agiriye ku butegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .