Kuki Kabuga yifuza ko yaburanishirizwa mu Bufaransa?

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 21 Gicurasi 2020 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Kabuga Félicien bwa mbere akigezwa imbere y’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris mu Rugereko rwarwo rushinzwe gukurikirana ibyaha, yabwiye Umucamanza ko atifuza koherezwa mu Rwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, i Arusha muri Tanzania ngo ariho aburanira ahubwo ko ashaka kuguma mu Bufaransa inkiko zaho akaba arizo zimukurikirana.

Kabuga ubwo yagezwaga imbere y’umucamanza, yabajijwe imyirondoro ye, asubiza mu Kinyarwanda ko nta mugore agira, ndetse ko afite abana 11. Yanavuze ko yavutse ku wa 1 Werurwe mu 1933 ariko ko mu byangombwa handitse ko yavutse mu 1935, bivuze ko ubu afite imyaka 87 aho kuba 84 nk’uko byakunze kuvugwa.

Ni umugabo bigaragara ko afite intege nke, ndetse binashimangirwa n’uko yaje mu rukiko atwawe mu igare ry’abafite intege nke, akanemererwa kuburana yicaye mu gihe abandi baburana bahagaze.

Ni nyuma y’iminsi ine afatiwe mu Bufaransa agahita afungirwa muri gereza ikomeye i Paris yitwa “La Santé”, ndetse yari acungiwe umutekano ku buryo buhambaye kuko yatwawe mu modoka za polisi ziherekejwe na moto za polisi, no ku muryango w’icyumba yaburaniyemo hari abashinzwe umutekano benshi.

Muri bimwe yabwiye urukiko, ni uko yifuza kuburanira mu Bufaransa. Nta bisobanuro yatanze ndetse nta n’ibyo yabajijwe kuko igihe cyo kuburana mu mizi kitaragera.

Umwe mu bunganizi be mu mategeko, Me Laurent Bayon, yabwiye abanyamakuru ko Kabuga “yifuza kuburanira mu Bufaransa” ati “nibyo yansabye ko nshimangira nkabihagararaho” ndetse ko ari ku mpamvu z’ubuzima nubwo atasobanuye neza iyi ngingo.

Yakomeje agira ati “Ubutabera bwategereje Kabuga mu gihe cy’imyaka 25, kuki bashaka kumwihutisha”?, aha yanengaga ubushinjacyaha aho yavugaga ko bushaka “kwikura Kabuga imbere” bugashaka “kumubona ajyanwa kuburanira ahandi hatari mu Bufaransa”.

Ubushinjacyaha Bukuru bwo buvuga ko ibyo buri gukora ari ukugira ngo bugabanye igihe cyo kuba Kabuga yamara afunzwe ategereje kuburana.

Buvuga kandi ko ku mpungenge zo kuba yakoherezwa muri Tanzania zazamuwe hashingiwe ku bibazo by’ubuzima, Umushinjacyaha wa IRMCT yamaze gusaba ko yakoherezwa i La Haye mu Buholandi akaba ariho aburanishirizwa.

Umushinjacyaha wa IRMCT, Serge Brammertz, yagize ati “Twamaze gusaba ko yoherezwa” mu Buholandi ndetse ko ari “ikintu gishoboka” mu nzira y’amategeko.

Mu gihe uyu mwanzuro waba ufashwe akoherezwa mu Buholandi, yafungirwa muri gereza za Loni zihari, ahari n’ibyumba bishobora kwifashishwa n’urukiko mu kuburanisha imanza ku bantu bakekwaho ibyaha bikomeye by’intambara.

Umunyamategeko Richard Gisagara, yabwiye IGIHE ko Kabuga afite amahitamo yo kuba yakwemera koherezwa mu rundi rukiko cyangwa se akabyanga, ariko ko atari we uzafata umwanzuro.

Gusa ku rundi ruhande, ngo Kabuga ashobora gusaba kuguma mu Bufaransa nk’uburyo yaheraho asaba urukiko ko yaburana adafunze ahubwo akajya acungishwa ijisho dore ko yakwitwaza ko arwaye cyangwa se ko afite intege nke.

Ibi bishingirwa ku kuba muri zimwe mu mpapuro zafatiwe mu rugo rwe zari zirimo izigaragaza ko mu minsi ishize yajyaga kwa muganga kenshi agiye kwivuza ndetse no mu 2007 yagaragaye mu Budage nabwo avuye mu bitaro.

Icyo gihe hari inyandiko yagaragaye yerekeye urupapuro rwishyuriweho amafaranga y’ibitaro (facture) angana n’Amayero 5000 yishyuwe na Kabuga yivuza ibyerekeranye n’ibibazo mu myanya y’ubuhumekero (insuffisance respiratoire chronique).

Abunganizi ba Kabuga basabye ko bongererwa iminsi yo gutegura urubanza ku bijyanye no kuba yakoherezwa kuburanira ahandi, umucamanza yemeye ubusabe bwabo avuga ko iburanisha risubitswe rikazongera gusubukurwa ku wa 27 Gicurasi (ku wa Gatatu utaha) saa munani.

Kabuga yashyiriweho na ICTR impapuro zo kumuta muri yombi mu 1997 ku byaha birindwi birimo icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside n’ibindi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inkuru bifitanye isano: Kabuga Félicien yitabye urukiko rw’i Paris atwawe mu igare

Abo mu muryango wa Kabuga bari baje mu rukiko ari benshi
Abashinzwe umutekano bari bakikije aho iburanisha ryabereye
Umunyamategeko Me Laurent Bayon uri mu bunganira Kabuga, yavuze ko umukiliya we yifuza kuburanira mu Bufaransa ku bw'impamvu z'ubuzima bwe
Abanyamategeko ba Kabuga ubwo bari imbere mu cyumba cy'urukiko baganira ku munsi wa mbere yari agejejwe imbere y'abacamanza
Me Laurent Bayon yafotowe yinjira mu cyumba cy'iburanisha
Me Emmanuel Altit nawe ni umwe mu bunganizi ba Kabuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .