#Kwibuka26: Abanyarwanda basabwe kwirinda impuha zikura umutima n’ubutumwa bw’urwango

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 7 Mata 2020 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yatangaje ko muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bakwiye kwirinda ibikorwa byose birimo amagambo asesereza n’andi ahembera ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo.

Ni ubutumwa yatanze mu gihe kuri uyu wa Kabiri u Rwanda rwifatanya n’amahanga mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa kibaye mu gihe Abanyarwanda batemerewe kuva mu ngo kubera ingamba zafashwe mu gukumira icyorezo cya Covid-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus cyugarije Isi ndetse kiri no mu Rwanda.

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ivuga ko kwibuka Jenoside haharanirwa ko itazongera kuba ukundi, ari rimwe mu mahame y’ingenzi mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge. Iri hame rijyana no kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Yakomeje iti “Igihe turimo kirasaba buri Munyarwanda kwibukira mu rugo, kumva ko ari kumwe n’abandi ku mutima, kwiyambaza uburyo bw’itumanaho mu kohererezanya ubutumwa buhumuriza, bukomezanya. “

“Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge iributsa abantu bose kwirinda gukwirakwiza impuha zikura umutima, kwirinda ubutumwa bw’urwango, busesereza cyangwa bukwirakwiza ivangura n’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo. “

Komisiyo ivuga ko aho u Rwanda rugeze mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge no kwiyubaka, bitanga icyizere kidashidikanywaho ko imbere ari heza, ariko buri wese akeneye gukomeza gutera intambwe muri uru rugendo.

Yasabye Abanyarwanda kurushaho gushyira imbere ubunyarwanda "nk’isano Abanyarwanda twese dusangiye isumba ayandi, aho kwibona mu moko n’ibindi byadukurura mu macakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside."

Abanyarwanda batangiye icyumweru cy'icyunamo cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .