Leta yashyikirije abaturage amashyamba yabo angana na hegitari 873 nyuma yo kuyabavugururira

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 24 Nyakanga 2020 saa 08:08
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA), cyashyikirije abaturage amashyamba yabo angana na hegitari 873 nyuma yo kuvugururwa hagaterwamo ibiti bishya byitezweho gutanga umusaruro mu myaka itanu iri imbere.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane mu Karere ka Rwamagana aho abaturage bashyikirijwe amashyamba yabo yavuguruwe angana na hegitari 284. Aya mashyamba yateweho ibiti mu rwego rwo kuyasazura kugira ngo arusheho gutanga umusaruro.

Ni igikorwa kimaze gukorerwa mu turere tune aritwo Rwamagana, Rulindo, Gakenke na Gicumbi ahasazuwe hegitari 873. Ibi byakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashyamba (RFA) ku bufatanye n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere, Enabel.

Nyuma yo kuyavugurura, abaturage bahurijwe mu makoperative y’amashyamba ari nayo azajya abafasha mu kuyitaho no kuyarinda kugira ngo akure neza.

Umuyobozi wa Koperative “Dushyigikire ibidukikije Nyamatete”, KODUNYA, yaterewe ishyamba ringana na hegitari 165, Rukengeri Innocent, yavuze ko amashyamba bari bafite yari yarashaje ku buryo nta kintu yari akibamariye, yizeza ubuyobozi ko ayo baterewe bagiye kuyitaho akazabagirira umumaro.

Ati “Ubu dufite abanyamuryango 95 kandi bakora neza, mbere iri shyamba wararirebaga ukabona si ishyamba bitewe n’uko harimo uduti duto none bararidukoreye ubu mu myaka itanu tuzaba turisarura. Turasaba ko mwakomeza mukadufasha, mukaduhugura tukajya tuyitaho mu buryo bwiza. Turasaba n’Akarere gukomeza kutuba iruhande mudukemurira ibyatunaniye.”

Mukagasagurire Liberatha utuye mu Murenge wa Fumbwe mu Kagari ka Sasabirago, waterewe ishyamba ku buso bungana na hegitari 2.5, avuga ko mbere batemaga ibiti bitarera neza.

Ati “Bakibitubwira twarabyangaga cyane twumva ko bagiye kudutera ubukene nyuma baza kubitwumvisha turabyemera, mbere twasaruraga mu kajagari igiti cyaba cyeze cyangwa kiteze bitewe n’ibibazo umuntu afite ariko ubu nubwo tutarasarura ndabona bizagira umusaruro kurusha mbere, iyo abantu bibumbiye hamwe bagera ku kintu gikomeye.”

Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga amashyamba (RFA),Bakundukize Dismas, yavuze ko impamvu leta yahisemo kwita cyane ku mashyamba y’abaturage ari uko agize 70% by’amashyamba ari mu gihugu, ariko ngo amenshi usanga adatanga umusaruro bitewe n’uko adaterwa mu buryo bwitaweho.

Yasabye abaturage bibumbiye muri koperative kuyitaho, leta izabafasha mu gushaka abashoramari bashobora kugura ibiti bakabibazamo imbaho cyangwa bakanabigurisha mu bundi buryo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, we yashimiye abaturage bemeye kwishyira hamwe bagakora koperative imwe, abizeza ubufatanye mu kubungabunga amashyamba bahawe n’ubundi bujyanama bwose bazakenera.

Yashimiye abaturage ku cyemezo cyiza bafashe cyo kwemera gutererwa ishyamba ati “Umuturage wari ufite ishyamba yahawe na sekuru, yari atangiye kujya atema igiti kimwe ikindi kiri muri metero icumi ariko akigishwa akakira kongera gutera ishyamba rishya ryiza ni uwo gushimirwa, badufashije baduterera amashyamba meza natwe duharanire kuyabungabunga, tuzayasarurire rimwe ku buryo atugirira umumaro.”

Kuri ubu Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko hejuru ya 30% by’ubuso bw’igihugu cyose buteyeho amashyamba, angana na 70% ari ay’abaturage ari nayo mpamvu bashishikarizwa kugana amakoperative kugira ngo abafashe mu kuyitaho neza ari nako leta ibashakira abashoramari.

Mu gihugu hose amashyamba yavuguruwe angana na hegitari 873 akaba ayo mu turere tune aritwo Rwamagana, Rulindo, Gakenke na Gicumbi
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yijeje abaturage ubufatanye mu gukurikirana aya mashyamba kugira ngo atange umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .