LIVE: Dr Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe yitabye Urukiko (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 16 Nyakanga 2020 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Saa tatu nibwo Dr Pierre Damien Habumuremyi yageze mu cyumba cy’urukiko, yambaye ikositimu ya kaki n’amapingu mu biganza. Ni ku nshuro ya mbere yitabye urukiko ku byaha birimo gukoresha nabi umutungo akurikiranyweho.

Mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo i Kibagabaga hari abantu benshi bakurikiye urubanza rwe, gusa kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, benshi basabwe gusohoka bagakurikirana iburanisha bari hanze.

Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, akurikiranyweho ibyaha bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda ikorera mu Mujyi rwagati ahazwi nka St Paul.

Yatawe muri yombi ku wa 3 Nyakanga 2020. Icukumbura IGIHE yakoze, ryagaragaje ko ko kuva mu 2018, ishuri rye ryatangiye kugira ibibazo by’amikoro, atangira gufata amadeni mu bantu bamugemuriraga ibikoresho by’ishuri, ariko akabura amafaranga yo kubishyura, akabaha sheki azi neza ko nta mafaranga afite kuri banki, abandi akabasaba inguzanyo zo kwishyura ubukode.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .