Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gukoresha amahirwe rufite rutegura ejo heza

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 12 Kanama 2020 saa 10:38
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rw’u Rwanda gukoresha neza amahirwe rufite uyu munsi mu gutegura ejo hazaza heza.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kanama umunsi Isi yose yizihizaho Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Urubyiruko, ufite insanganyamatsiko igira iti “Njyewe mu kubaka u Rwanda n’Isi”.

Ni umunsi wizihijwe Isi iri mu bihe bidasanzwe byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, aho urubyiruko rusabwa umusanzu ukomeye mu kugihashya.

Mu Rwanda, ubwo icyorezo cya Coronavirus cyageraga mu gihugu muri Werurwe uyu mwaka, urubyiruko ruri mu bitabajwe cyane cyane abakorerabushake bagize uruhare mu gufasha Leta mu bukangurambaga bwo kwirinda icyorezo aho bafashaga mu gushyira abantu kuri gahunda aho bategera imodoka, gusobanurira abaturage uburyo bwo kugira isuku n’ibindi.

Madamu Jennette Kagame mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yasabye urubyiruko kwitwara neza no kugira amahitamo meza azabafasha kubaka ejo hazaza heza.

Yagize ati “Rubyiruko, muharanire kutagira icyo mutakaza. Muhitemo kwitwara neza aho gutakaza icyizere kuko icyo ukora uyu munsi nicyo gitegura ejo hazaza hawe.”

Imibare igaragaza ko Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 25 bangana na 58%, mu gihe abari munsi y’imyaka 30 ari bo bari mu cyiciro cy’urubyiruko bagizwe na 70%, bivuze ko umubare munini w’Abanyarwanda ari urubyiruko.

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yasabye urubyiruko gufata umwanya wo gusuzuma uruhare rwarwo mu iterambere ry’igihugu n’Isi muri rusange, binyuze mu nzego rubarizwaho, haba mu gihugu cyangwa hanze yacyo.

Mu Rwanda, urubyiruko rurahagarariwe mu nzego zose zifata ibyemezo, haba mu nama njyanama kuva ku rwego rw’akagari kugeza ku rw’akarere, mu Nteko Ishinga Amategeko, kandi rugira uruhare mu byemezo by’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano.

Buri mwaka haba ikiganiro gihuza urubyiruko n’Umukuru w’Igihugu cyiswe “Meet The President” aho urubyiruko rutanga ibitekerezo ku ngingo zitandukanye ziganisha ku iterambere ry’igihugu, rugahabwa n’impanuro. Buri mwaka kandi haba ‘Inkera y’Imihigo y’Urubyiruko’ izwi nka Youth Connect Convention.

Muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka irindwi, u Rwanda rwihaye intego yo gushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu igenamigambi na gahunda z’uturere, gutanga ibitekerezo ku rwego rw’igihugu bishingirwaho hagenwa politiki zirubereye binyuze mu ikoranabuhanga.

Iyo gahunda kandi iteganya guha Abanyarwanda n’urubyiruko by’umwihariko kugira uruhare muri demokarasi, imiyoborere myiza n’imibereho myiza y’abaturage, bitabira ibikorwa by’ubukorerabushake.

Umuryango Imbuto Foundation washinzwe na Madamu Jeannette Kagame, umaze kugira uruhare rukomeye mu myigire y'urubyiruko rw'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .