00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare Inkomoko yagize mu kuzamura ba rwiyemezamirimo

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 4 Nzeri 2022 saa 01:35
Yasuwe :

Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare Inkomoko yagize mu guteza imbere ba rwiyemezamirimo bakiri bato n’abaciriritse, yemeza ko byatanze umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Yabigarutseho ku wa 3 Nzeri 2022, ubwo Ikigo gihugura ba Rwiyemezamirimo, Inkomoko Entrepreneur Development, cyizihizaga isabukuru y’imyaka icumi kimaze gishinzwe.

Inkomoko ni kimwe mu bigo bikomeye muri Afurika mu kuzamura ba rwiyemezamirimo by’umwihariko mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, cyibanda ku rubyiruko rukizamuka n’impunzi.

Iki kigo cyashinzwe mu 2012 mu Rwanda bikozwe na Julienne Oyler na Sara Leedom. Mu byo gikora harimo gutanga igishoro, amasomo ajyanye n’ubucuruzi, guhuza ba rwiyemezemirimo bakiri bato n’ibigo bikomeye n’ibindi.

Mu myaka icumi ishize gitangiye ibikorwa byacyo mu Rwanda, cyakoranye na ba rwiyemezamirimo basaga 40.000.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko umusanzu Inkomoko yatanze mu myaka ishize ari ntagereranywa.

Yagize ati “Inkomoko yakoze byinshi birimo gutanga igishoro, ubujyanama, guhuza ba rwiyemezamirimo n’abantu batandukanye, byahaye amahirwe abafite ibigo bito n’ibiciritse. Ndabifuriza isabukuru nziza y’imyaka icumi.”

Yakomeje ashimira iki kigo umusanzu ukomeye cyagize mu guteza imbere ba rwiyemezamirimo bato kandi ko bagira uruhare runini mu iterambere ry’u Rwanda.

Ati “Muryango mugari wa Inkomoko, umusanzu ukomeye mwatanze ni impano ikomeye kuri twe. Mwagaragaje ibintu bikomeye muri serivisi mutanga zashyigikiye gahunda z’u Rwanda mu kurwanya ubukene no kurinda ubusugire, atari mu baturage bacu gusa no mu mpunzi ziri mu gihugu. Buri munsi mutanga umusanzu muri gahunda za Leta zituma tugera ku ntego yo kugira ubuzima bwiza.”

“Igihembo cyanyu mwarakibonye. Mushobora kuba mubizi ko ubucuruzi buto n’ubuciriritse bugize 80% by’isoko ryacu ry’umurimo na 90% by’urwego rw’abikorera.”

Yaboneyeho umwanya wo gusaba ba rwiyemezamirimo bose bahuye na Inkomoko, kubyaza umusaruro ubumenyi yabahaye kuko bwatumye ibikorwa byabo byaguka.

Inkomoko Entrepreneur Development igira gahunda zitandukanye zizamura urubyiruko, urugero ni nka ‘BK Urumuri Initiative’ gahunda ifatanya na Banki ya Kigali, yahinduriye benshi ubuzima.

Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare Inkomoko yagize mu iterambere rya ba rwiyemezamirimo bato n'abaciriritse

Umuyobozi wa Inkomoko, Julienne Oyler, yashimye ababafashije bose mu rugendo rw’imyaka icumi na ba rwiyemezamirimo bakoranye, avuga ko imihigo ikomeje.

Ati “Tunejejwe no kuba ba rwiyemezamirimo batandukanye baratwemereye kwinjira mu rugendo rwabo. Ibikorwa itsinda ryacu ryakoze ni ukuzamura imibereho, ubucuruzi no guhanga imirimo bimpa imbaraga zo gukora ibirenze byatuma sosiyete itera imbere.”

Ku ruhande rwa ba rwiyemezamirimo bakoranye na Inkomoko, bemeje ko iyo batayigira bataba bageze aho bageze ubu, bityo barayishimira kandi biteguye gufatanya na yo kuzamura abandi bagitangira ibikorwa.

Umuyobozi wa Sosiyete y’Ubwubatsi, TEMACO, Tuyisenge Emmanuel, uri mu batangiranye na Inkomoko; yavuze ko yari yarabuze inzira ameneramo ariko iki kigo cyaramufashije.

Ati “Ndi umwe muri ba rwiyemezamirimo batangiranye na Inkomoko, mbere ntarakorana na yo nakomanze ku bigo bitandukanye by’imari nshaka inguzanyo ariko ku bw’inyungu bashakaga ntibyakunze.”

“Umunsi w’amahirwe waje igihe nahuraga na Inkomoko, yampaye miliyoni 3,5 Frw nk’igishoro, iranyizera none ndi hano nizihizanya nayo imyaka 10. Ndanezerewe cyane uyu munsi kuko nkoresha abasaga 100 bakorera mu gihugu, i Goma na Bukavu. Si ibyo gusa kuko n’ibikoresho byiza byubatse inzu nyinshi mu Rwanda ni ibyacu.”

Abitabiriye ibi birori banacurangiwe umuziki binyuze mu irushanwa ry’aba-djs ryiswe ‘Battle of the Djs’ ndetse hanerekanwe imideli.

Abarimo Clare Akamanzi uyobora Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) wiswe “Dj VisitRwanda”; Dr Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali [DJ BK]; Kampeta Pichette Sayinzoga wa Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) wahawe izina rya “Dj Kampz”; Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, Arthur Asiimwe [Dj Hafiyawe]; Umuyobozi wa Inkomoko, Julienne Oyler [Dj Jupac] na rwiyemezamirimo Sina Gerard wa Entreprise Urwibutso [Dj Akabanga] ni bo bavanze umuziki (babaye aba DJs) banahawe amazina.

Buri wese yahawe iminota icumi yo kuvanga imiziki yateguriye abitabiriye ibi birori, bataha banyuzwe.

Habaye n’imyiyerekano y’abambaye imyenda y’abahanga imideli bakoranye na Inkomoko, yerekanwe n’abakozi bamaze igihe muri iki kigo.

Ibirori byo kwishimira iterambere Inkomoko yagejeje ku baturage byitabiriwe n’abakozi bayo basaga 200 biga uko bazarushaho gutanga serivisi mu yindi myaka 10 iri imbere.

Kugeza ubu Inkomoko yakoranye na ba rwiyemezamirimo basaga 40.000, ifite amashami 18 mu Rwanda, Kenya na Ethiopia. Ifite intego ko 2030 izaba ikorera mu bihugu umunani ndese serivisi zayo zigera ku basaga miliyoni zirindwi.

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n'abayobozi batandukanye mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 Ikigo gihugura ba Rwiyemezamirimo, Inkomoko Entrepreneur Development, kimaze gishinzwe
Abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Mbabazi Rosemary (hagati) n'Umuyobozi w'Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, bitabiriye ibi birori
Ab-Djs batandukanye basusurukije abitabiriye ibi birori
Abarimo abakozi ba Inkomoko berekanye imyambaro itandukanye ya Made in Rwanda
Yafashe agafoto k'urwibutso ubwo yari yitabiriye ibi birori
Ba rwiyemezamirimo bashimye Inkomoko yababaye hafi mu gihe batangiraga ibikorwa byabo
Ba rwiyemezamirimo baturutse mu bihugu bitandukanye bitabiriye ibi birori
Dr Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali aganira n'umwe mu bitabiriye ibi birori
Battle of Djs yasusurukije abitabiriye ibirori by'isabukuru y'imyaka 10 ya Inkomoko
Dj Hafiyawe yasusurukije abantu mu ndirimbo zitandukanye
Byari ibirori biryoheye ijisho
Dj Jupac yagaragaje imbaraga zidasanzwe
Herekanywe imyambaro itandukanye ya ba rwiyemezamirimo bakorana na Inkomoko
Abitabiriye basangiye ibyo kunywa no kurya
Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi, mu bitabiriye ibi birori
Sina Gerard ubwo yageraga ahabereye ibi birori
Umuyobozi wa Inkomoko, Julienne Oyler, yashimye ababafashije bose muri uru rugendo rw’imyaka icumi, na ba rwiyemezamirimo bemeye ko bakorana avuga ko imihigo ikomeje
Umuyobozi wa Sosiyete y’Ubwubatsi ya TEMACO, Tuyisenge Emmanuel, yafashijwe na Inkomoko, yatanze miliyoni mu kuyishyigikira kuzamura abandi ba rwiyemezamirimo
Wabaye n'umwanya mwiza wo kuganira ku bantu batandukanye

Amafoto ya IGIHE: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .