Madamu Jeannette Kagame yizihije isabukuru y’imyaka 58

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Kanama 2020 saa 02:15
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame yizihije isabukuru y’imyaka 58 y’amavuko kuko yabonye izuba ku wa 10 Kanama 1962.

Madamu Jeannette Kagame ni umubyeyi w’abana bane, umukobwa umwe n’abahungu batatu. Mu minsi ishize, hamwe na Perezida Paul Kagame bishimiye kwakira inkuru nziza y’umwuzukuru mu muryango.

Isabukuru ya Madamu Jeannette Kagame y’imyaka 58 ibaye mu gihe abanyarwanda bishimira uruhare rwe mu mibereho n’iterambere ry’igihugu ahanini binyuze mu muryango yashinze wa Imbuto Foundation abereye Umuyobozi mukuru .

Ashimirwa umusanzu we mu gushyiraho gahunda yo kwita ku bibazo by’ubuzima n’imibereho y’imiryango ifite virusi itera Sida, byiyongera ku zindi gahunda yatangije zigamije guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.

Abanyarwanda bishimira kandi ko ari icyitegererezo cy’umubyeyi ubereye u Rwanda binyuze ahanini mu guharanira uburenganzira bw’abagore no mu nama atanga zibafasha mu iterambere.

Urubyiruko rumushimira ko iteka ashyigikira ibikorwa byarwo, binyuze muri gahunda yo guhemba urubyiruko atanga ishimwe ku Banyarwanda b’indashyikirwa n’ibigo cyangwa imiryango iteza imbere urubyiruko, ibihembo bizwi nka “YouthConnekt Champions and Celebrating Young Rwanda Achievers Awards (YCC&CYRWA)".

Mu Ukwakira 2019, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiranye ibiganiro na Bill Gates na Melinda Gates. Ni ibiganiro bigira umusaruro ku rwego rw’ubuzima rw’u Rwanda rushyigikirwa kenshi n’umuryango Bill & Melinda Gates Foundation
Umwaka ushize ubwo Madamu Jeannette Kagame yahaga ishimwe Christina Renee Gallagher nk'umwe mu banyeshuri batsinze neza mu barangije muri Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi (University of Global Health Equity, UGHE) iherereye i Butaro mu Karere ka Burera
Icyo gihe Madamu yashimye uburyo Intwaza zikomeje kwiremamo icyizere cyo kubaho
Madamu Jeannette Kagame ubwo yasuraga Intwaza zatujwe mu nzu yiswe Impinganzima mu Karere ka Huye
Madamu Jeannette Kagame na Perezida Kagame batanga urugero rwiza ku banyarwanda rwo gukora siporo kuko ari ingenzi ku buzima bwa muntu
Madamu Jeannette Kagame ari kumwe na bamwe mu banyamuryango ba AVEGA mu ifoto y'urwibutso ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 25 uyu muryango umaze ushinzwe
Muri Gashyantare uyu mwaka ubwo Madamu Jeannette Kagame yahabwaga ishimwe ry'uko yabaye hafi umuryango AVEGA Agahozo
Madamu Jeannette Kagame ntahwema gushyigikira abahanzi. Aha yari yitabiriye igitaramo cya Kassav’ cyabaye muri Gashyantare uyu mwaka
Buri mpera z'umwaka, Madamu Jeannette Kagame na Perezida Kagame bakira abana bakabifuriza iminsi mikuru myiza
Madamu Jeannette Kagame agaragiwe n'uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n'ubuvuzi bw'ibanze, Dr Ndimubanzi Patrick (ibumoso); Umuyobozi w'Umuryango Nyarwanda w'Abajyanama ku Ihungabana, ARCT-Ruhuka, Kaligirwa Annonciata n'Uyobora Umuryango w'Abahanga mu by’Imitekerereze (Rwanda Psychological Society-RPS) batanze ubutumwa bushimangira ko ihungabana rivurwa rigakira
Ubwo Madamu Jeannette Kagame yitabiraga imurikwa ry’Igitabo ‘Moi, le dernier Tutsi’ cya Habonimana Charles
Madamu Jeannette Kagame ubwo yateraga igiti ahari Ubusitani bw'Urwibutso (Jardin de la Mémoire) buherereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro
Umuryango Imbuto Foundation washinzwe na Madamu Jeannette Kagame, umaze kugira uruhare rukomeye mu myigire y'urubyiruko rw'u Rwanda
Madamu Jeannette Kagame ashimirwa uruhare rwe mu kwita ku bageze mu zabukuru. Aha yaganiriza umwe mu batujwe mu nzu yiswe Impinganzima iri mu Karere ka Bugesera
Binyuze mu Muryango abereye Umuyobozi w'Ikirenga wa Imbuto Foundation, Madamu Jeannette Kagame yashyize imbere uburezi bw'umwana w'umukobwa ku buryo abahize abandi mu gihugu bashimirwa
Madamu Jeannette Kagame yakunze kugaragara mu bikorwa by'ubukangurambaga bugamije kwita ku mwana akivuka, agahabwa indyo yuzuye n'ibindi by'ingenzi umubiri we uba ukeneye
Madamu Jeannette Kagame ari kumwe n'abakobwa batanu bahatanaga bwa nyuma muri Ms Geek mu 2016
Byari ibyishimo ku bagize ihuriro Rwandan Women Diaspora Convention muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo bahuraga na Madamu Jeannette Kagame mu 2016

Amafoto: Imbuto Foundation


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .