Miliyari 5Frw zigiye kwifashishwa mu kugabanya ikoreshwa ry’inkwi n’amakara

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 16 Ukwakira 2019 saa 01:33
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda igiye gutangiza umushinga wa miliyari 5Frw, witezweho kugabanya ikoreshwa ry’inkwi n’amakara ahubwo hakifashishwa ibicanwa bidatiza umurindi itemwa ry’amashyamba.

Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri mu Nama Mpuzamahanga ku mihindagurikire y’ikirere iri kubera i Kigali, aho bivugwa ko uyu mushinga guverinoma izawufatanyamo n’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi binyuze muri gahunda yawo yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ya ‘Global Climate Change Alliance Plus’.

Aya mafaranga azakoreshwa mu gufasha abaturage mu kwifashisha ikoranabuhanga mu guteka bakoresha n’ibicanwa bigabanya ikoreshwa ry’inkwi n’amakara, aho bazubakirwa za rondereza abandi bagahabwa gaz.

Guverinoma yihaye intego yo kugabanya ikoreshwa ry’inkwi n’amakara kuva ku kigero cya 83.3% kugeza kuri 42% mu 2024.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA), Eng. Collette Ruhamya, yavuze ko iyi gahunda igamije kugabanya umubare w’inkwi n’amakara akoreshwa n’abaturage.

Yagize ati “Mu gihe inkwi n’amakara biri kurushaho guhenda bikaba binashyira ubuzima mu kaga, imbaraga zo kugabanya ikoreshwa ryabyo zigomba gukazwa. Abantu bakwiye kwimenyereza gutekeresha gaz n’aho bidashoboka.”

Kugeza ubu umufuka w’amakara ugura ibihumbi 13Frw mu gihe mu myaka itanu ishize waguraga ibihumbi 7Frw.

Eng. Ruhamya yasobanuye ko ibiciro by’amakara n’inkwi biri kuzamuka ku mpamvu z’uko ibiti bidahagije ugereranyije n’umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage.

Ubushakashatsi bugaragaza ko hagati ya 1990 na 2010, u Rwanda rwatakaje nibura 37% by’amashyamba biturutse ku gucanisha inkwi mu guteka. Kuri ubu u Rwanda rwihaye intego yo kugaruza hegitari miliyoni ebyiri z’ubutaka bwangijwe mu 2020.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Vincent Biruta, yavuze ko Umuryango w’Ibihugu by’I Burayi wahisemo gufatanya n’u Rwanda mu kubarura ubutaka binyuze mu mushinga watwaye miliyoni 9.5 z’Amayero, aho kugeza ubu ubugera kuri pariseri miliyoni 11 bumaze kubarurwa.

Yavuze ko izi miliyari 5Frw, zizakoreshwa mu kurwanya itemwa n’iyononwa ry’amashyamba.

Ati “Mu gihe inyigo iheruka gukorwa yerekanye ko twageze kuri 30% by’amashyamba , ariko abaturage benshi bakomeje gukoresha gaz mu guteka, izi ni imbaraga zo gusubiranya ubutaka bwacu no gukoresha neza amashyamba.”

Yakomeje agira ati “Ni izindi ngaruka mbi kandi ku buzima bw’abanyarwanda by’umwihariko abagore n’abana. Bijyanye n’ibi, dukomeza gutakaza ubutaka bwera bitewe n’isuri.”

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo, yavuze ko umushinga wa Global Alliance Plus ari gahunda izakomeza kwibanda ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Uyu mushinga uzakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 750 z’Amayero mu guhangana n’iyangirika ry’ikirere kugeza mu 2020, mu bihugu birimo 37 bya Afurika.

Eng. Ruhamya (ufite indangururamajwi) yavuze ko mu Rwanda igiciro cy'inkwi n'amakara kiri kwiyongera cyane
Minisitiri Dr Biruta yavuze ko leta igiye gushyira imbaraga mu kugabanya ikoreshwa ry'inkwi n'amakara
I Kigali hari kubera inama yiga ku guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza