00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyari zirenga 129Frw zigiye gukoreshwa mu bikorwa birimo kubakira abatishoboye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Kamena 2020 saa 12:12
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi ko mu ngengo y’imari ya 2020/21, gahunda zigenewe gufasha imiryango itishoboye zagenewe Miliyari 129.2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko ibikorwa n’imishinga by’ingenzi bizibandwaho birimo; kongera umubare w’abaturage bahabwa imirimo muri gahunda ya VUP, gukomeza gutanga inkunga y’ingoboka ku baturage batishoboye bujuje ibisabwa.

Hari kandi kuvugurura no gutangira gukoresha ibyiciro by’ubudehe bivuguruye bitanga amakuru yifashishwa muri gahunda zitandukanye.

Minisitiri Ndagijimana yakomeje agira ati “Gukemura ibibazo bibangamira imibereho n’iterambere ry’abaturage, mu turere hubakwa inzu (zigera kuri 541) z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye; kubaka ndetse no gusana inzu (zigera ku 44,822) z’imiryango itishoboye”.

Muri rusange, mu ngengo y’imari ya 2020/21, inkingi igamije imibereho myiza y’abaturage binyuze mu ngamba zifasha kugira abaturage bafite ubumenyi bukenewe, abaturage babayeho neza kandi batekanye, yagenewe amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari 960.4, bingana na 29.6% y’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2020/21.

Gukomeza gahunda igamije kurwanya imirire mibi byagenewe agera kuri miliyari 30.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu ngengo y’imari kandi hateganyijwe gukomeza kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima aho byagenewe miliyari 261.1 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibikorwa n’imishinga by’ingenzi bizibandwaho birimo gukomeza kubaka ibikorwaremezo mu rwego rw’ubuzima mu gihugu hose harimo ibitaro, ibigo nderabuzima n’ibigo by’uvubuzi bw’ibanze (postes de santé) n’ibindi.

Gukomeza kwegereza abaturage amazi meza byagenewe Miliyari 52 z’amafaranga y’u Rwanda. Hazakorwa ibikorwa n’imishinga by’ingenzi birimo; gutangiza uruganda rutunganya amazi rwa Kanzenze mu Karere ka Bugesera; gukomeza imirimo yo kubaka uruganda rutunganya amazi rwa Gihira II mu Karere ka Rubavu n’ibindi.

Leta irateganya kubakira abatishoboye mu mwaka wa 2020/21

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .