Minisitiri Busingye yagaragaje ko ruswa no kunyereza umutungo ari kanseri ibangamiye Isi

Yanditswe na
Kuya 9 Ukwakira 2019 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye, yahamagariye ibihugu bigize umugabane wa Afurika guhagurukira ikibazo cya ruswa gikomeje kuwuhombya, ndetse n’umutungo w’uyu mugabane uhishwa mu bihugu bitandukanye.

Busingye yabiragurutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo yatangizaga ibiganiro bigamije kurwanya ruswa mu bihugu bya Afurika, byahuje abayobozi batandukanye bashinzwe kurwanya ruswa.

Ni ibiganiro bifite insanganyamatsiko igira iti "Twese hamwe nka Afurika dufatanye kugaruza umutungo ukomoka kuri ruswa".

Abateraniye muri ibi biganiro barareba ingorane zihari, n’uburyo abantu bagaruza imitungo ya Afurika iri mu mahanga.

Mu 2015 Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yagaragaje ko Afurika ihomba akayabo ka miliyari 148 z’amadorali ya Amerika buri mwaka kubera ruswa.

Minisitiri Busingye yagize ati “Ruswa ihari, guhisha imitungo bihari kandi byose ari kanseri, ibi byose byangije kandi bikomeje kwangiza ibihugu n’ubuzima bw’abaturage, bitari Abanyafurika gusa ahubwo ikaba ari kanseri y’isi, ariko uyu munsi turavuga Afurika.”

Busingye yavuze ko Afurika ari ahantu ntangarugero aho ibihugu byaho byangijwe ndetse n’ubuzima bw’abaturage bugahura n’ingorane kubera ruswa, no guhisha imitungo bikomeje kuhagaragara.

Yavuze ko nubwo uyu munsi hashyizweho uburyo bwo kugaruza iyi mitungo ndetse hakaba hari ibyakozwe, gusa ngo ntabwo bishimishije.

Yavuze ko ibihugu bya Afurika bikomeje guhura n’ikibazo cyo kugaruza imitungo yabyo yaba iyanyerejwe iri imbere muri byo bihugu n’iyajyanwe hanze, ibi bikaba biterwa no kubura gahunda zihamye zishyirwaho zo kuyigaruza, kubura ubushobozi no kudafatanya.

Gusa yatangaje ko icyo kwishimirwa gihari ni uko hari imiryango mpuzamahanga no mu karere igaruza iyi mitungo yamaze gushyirwaho, asaba abari muri iyi nama kuyikoresha mu gihe bashaka kugaruza imitungo yo mu bihugu byabo yasahuwe.

Yavuze ko ibihugu bya Afurika bigomba gufatanya n’imiryango mpuzamahanga nka Interpool n’indi harebwa ko iki kibazo cyakemurwa.

Uyu munsi mu bihugu 55 bigize uyu mugabane, ibihugu 49 nibyo gusa byashyize umukono ku masezerano y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe agamije guhangana no kurandura ruswa, muri ibi 41 gusa nibyo byamaze kuyemeza burundu.

Busingye avuga ko u Rwanda rwafashe umwanzuro wo kuba igihugu kitarangwamo ruswa, iyi ikaba ari gahunda cyiteguye gusangiza abandi.

Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, Anastase Murekezi, yabwiye abitabiriye iyi nama ko kurwanya ruswa bitareba leta gusa, ahubwo bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye.

Yagize ati “Twese turi hano tuzi uburyo ruswa imunga ubukungu bwacu, ruswa muri politike no mu bukungu ituma umuryango wose uhura n’akaga.”

“Ruswa ntishobora kurwanywa gusa n’amategeko ahubwo bisaba ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika, inzego zose zikiyemeza kuyirandura ndetse n’abaturage ubwabo bakabigiramo uruhare.”

Yavuze ko hakenewe ko abaturage bahabwa ubushobozi bwo kumenya ibikorwa, ibibakorerwa na serivisi ibagenerwa.

Murekezi yavuze ko kugaragaza imitungo y’abayobozi no kugaruza ibyanyerejwe mu Rwanda, ari ibintu bibiri bikoreshwa ngo ikibazo cya ruswa kirwanywe.

Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe kurwanya ruswa, Clement Musangabatware, yavuze ko baherutse gusanga amafaranga agomba kugaruswa yagiye muri ruswa ari miliyari zirindwi, amaze kugaruzwa ni miliyari zirenga enye ariko ko urugamba rukomeje.

Raporo y’Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, yo yagaragaje ko mu 2018 hatanzwemo ruswa yitwa nto, ingana n’amafaranga y’u Rwanda 7,717,641,193.

Abayobozi baturutse muri Afurika bashinzwe ibyo kurwanya ruswa barareba imbogamizi zihari mu kugaruza umutungo
Minisitiri Busingye yahamagariye ibihugu bigize umugabane wa Afurika guhagurukira ikibazo cya ruswa gikomeje kuwuhombya
U Rwanda rwakiriye inama irebera hamwe uko umutungo wa Afurika uri mu mahanga wagaruzwa
Umuvunyi Mukuru Anastaze Murekezi yavuze ko Afurika igomba gushyira hamwe imbaraga ngo ihangane n'ikibazo cya ruswa
Abayobozi bitabiriye iyi nama bafata ifoto y'urwibutso

Amafoto: Munyarugerero Gift


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza