Minisitiri Busingye yatuwe ikibazo cy’abagororwa bafunzwe imiryango ikigabiza imitungo bari bafite

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 15 Kanama 2019 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yagejejweho ibibazo n’abagororwa bafungiye muri Gereza ya Ngoma byiganjemo iby’imiryango yigabiza imitungo yabo mu gihe baba bafunzwe, ubushoreke bakorerwa n’abagabo babo mu mitungo baba barasize bigatuma abana babo babaho nabi.

Ibi babimugejejeho kuri uyu wa Gatatu mu ruzinduko yagiriye muri Gereza ya Ngoma rukaba rwari rugamije kureba imibereho y’abagororwa no kumenya bimwe mu bibazo bakunda guhura na byo.

Byinshi mu bibazo bamugejejeho byibanze ku kudasurwa n’imiryango yabo, guharikwa n’abagabo babo no kunyagwa imitungo mu gihe baba bamaze gukatirwa n’inkiko.

Uhagarariye Abagororwa muri Gereza ya Ngoma, Muhumuza Happy, yavuze ko abagabo ba bamwe mu bagororwa bari muri iyi gereza benshi babona abagore babo bafunzwe bagahitamo kugurisha imitungo cyangwa bakayishakiramo abandi bagore, bigatuma abana bari bafitanye bandagara.

Niyonsaba Eugénie we yavuze ko ubwo yamaraga gukatirwa n’urukiko kwa nyirabukwe bigabije imitungo yari afite birukana abana be bituma babaho nabi.

Yakomeje agira ati “Umwe mu bana banjye yatsinze ikizamini cya leta abaka amafaranga yo kujya ku ishuri barayamwima nyamara nibo bishyuza inzu zanjye bakodesha birangira abuze amafaranga amujyana ku ishuri”.

“Ubuyobozi bwa gereza bwamfashije gutanga ikirego mu rukiko ariko rwanga kumburanisha kuko hari ibyangombwa ntari mfite none nkaba nsaba ko nafashwa gukurikirana imitungo yanjye igasubizwa abana banjye kuko babayeho nabi.”

Undi mugororwa witwa Christine yagize ati “Abavandimwe banjye bagurishije imitungo yanjye nyuma yuko bamenye ko nakatiwe n’urukiko kandi aho ndi hano ntabwo mfite uburenganzira bwo gutanga ikirego ngo nkurikirane ikibazo cy’imitungo yanjye nkaba nsaba ko nafashwa gukurikirana iki kibazo nkagaruza imitungo yanjye.”

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS, CGP George Rwigamba, yavuze ko benshi mu bagore bafunzwe badasurwa cyane nk’abagabo.

Ati “Abagore benshi iyo bageze hano imiryango yabo isa nk’iyibibagiwe, mu bigaragara abagabo bo usanga iyo bafunzwe abagore babo babasura kugeza ubwo bafunguwe ariko ku bagore ho biratandukanye abafunzwe usanga bahita bibagirana mu muryango tukaba twifuza ko imiryango yabo yabasura.”

Minisitiri Busingye yabwiye aba bagororwa ko bagiye gukora ibishoboka byose imitungo yabo ikagaruzwa.

Ati “Abo bantu turaza kubashaka ibintu byanyu batwaye bakabyibaruzaho turaza gushaka uko twabarenganura tubigarure.”

Ku bijyanye no gusurwa ndetse n’abana batagarurwa kubasura yavuze ko bagiye kubiganiraho byaba ngombwa bakanaganiriza imiryango yabo kugira ngo ishishikarizwe kubasura.

Gereza ya Ngoma ifungiyemo imfungwa n’abagororwa 1391 bafite abana 84, abagera ku 120 bakaba biga ibijyanye n’ubukorikori, 68 biga gukoresha imashini idoda naho 85 biga gusoma no kwandika.

Abagore bafungiwe muri Gereza ya Ngoma babwiye Minisitiri Busingye ko imiryango yabo yigaruriye imitungo yabo
Minisitiri Busingye yabijeje ko ikibazo cyabo kigiye gukurikiranwa
CGP Rwigamba yavuze ko hari n'ikibazo cy'uko abagore bafunzwe badasurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza