Minisitiri Gatabazi yasobanuye intandaro yo gushyira bimwe mu bice by’Amajyepfo muri ‘Guma mu Rugo’

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 Mata 2021 saa 07:19
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangaje ko icyemezo cyo gushyira ibice bitandukanye by’Intara y’Amajyepfo muri gahunda ya ‘Guma mu Rugo’ kigamije gukumira ubwandu bwa Coronavirus bukomeje kwiyongera muri iyi ntara.

Kuva ku wa 7 Mata 2021, imirenge itandatu yo mu turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo nyuma y’ubusesenguzi ku miterere y’icyorezo cya Covid-19, bwakozwe n’inzego zishinzwe ubuzima.

Imirenge yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo ni iya Ruhashya na Rwaniro yo mu Karere ka Huye; Umurenge wa Gikonko, Kansi na Mamba yo mu Karere ka Gisagara ndetse n’Umurenge wa Ruramba wo mu Karere ka Nyaruguru.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, igaragaza ko mu Murenge wa Ruhashya ibipimo by’abandura muri iyi minsi byageze kuri 15,8%, Umurenge wa Rurambo muri Nyaruguru ufite 13%.

Indi Mirenge Mamba nka ufite 6,7%, Umurenge wa Kansi wo ni 8%, Umurenge wa Gikonko ufite 8.3%, Umurenge wa Rwaniro ufite 10%.

RBC igaragaza ko ku wa Mbere tariki 5 Mata, mu Karere ka Huye hose hafashwe ibipimo 1648 hagaragaramo abantu 84 banduye Coronavirus ni ukuvuga 5,1%. Muri Gisagara hafashwe ibipimo 1095, hagaragaramo abanduye Coronavirus 49, ni ukuvuga 4,5%.

Mu Karere ka Nyaruguru hapimwe 1557 habonekamo abanduye 48, ni ukuvuga 3,1%, muri Ruhango abapimwe ni 1944 habonekamo abanduye 46 bangana na 2,4% mu gihe mu Karere ka Nyanza hapimwe abantu 1726 muri bo abagera kuri 33 basanganwa Coronavirus, bivuze ko ubwandu bwari kuri 1.9%.

Mu bishyirwa mu majwi nk’ibiri guteza ubwiyongere bw’abandura Covid-19 mu Ntara y’Amajyepfo harimo kuba abaturage batacyambara agapfukamunwa, abandi bagaragara hirya no hino mu tubari bari kunywa inzoga ndetse n’abandi bagisengera mu ngo.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Minisitiri Gatabazi yatanze urugero rw’ibipimo byafatiwe mu isoko rya Huye, mu bantu 100 bapimwe hagaragaramo abantu 10 bafite Coronavirus. Ibi ngo ni ikibazo gikomeye kuko hari abaturage baturuka mu bindi bice by’iyi ntara baje guhahira muri iryo soko.

Yakomeje avuga ko hari n’ibindi bipimo byagiye bifatwa mu turere twa Gisagara aho bagiye hari nk’aho mu bantu 100 wasangaga nibura 20 cyangwa 25 banduye Coronavirus, ariko wabigereranya mu bipimo biba byafashwe muri buri karere ugasanga ibipimo biri hejuru cyane.

Ati “Kubera urujya n’uruza rw’abaturage rero ugasanga ibyo ubiretse abantu bagakomeza bakagenda, bakava mu mirenge bajya mu yindi, bakava mu masoko bajya mu yandi, mu kanya gato mu gihe kitarenze n’icyumweru kimwe, Covid-19 yaba yafashe Intara yose y’Amajyepfo abantu bakandura ari benshi kandi kubicunga ntabwo byaba bicyoroshye.”

Yakomeje agira ati “Ibirenze kuri ibi bipimo nta kindi gikorwa usibye gusaba abaturage ngo bagume mu rugo dukomeze gupima, dukomeze no gukurikirana abanduye, dukomeze no kubafasha noneho nyuma y’iyo minsi abantu bashobore gusubira mu buzima busanzwe.”

Minisitiri Gatabazi yavuze kandi ko abaturage bashyizwe muri Guma mu rugo kandi badafite ibibatunga [Bamwe batungwaga n’uko bakoze] barashyirirwaho uburyo bwo gufashwa kubona ibibatunga nk’uko leta isanzwe ibikora.

Inzego zishinzwe ubuzima ku bufatanye na Minaloc ndetse na Polisi y’Igihugu zasabye abatuye mu Ntara y’Amajyepfo n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza gukaza ingamba z’ubwirinzi birinda barinda abo bari kumwe n’abandi.

Minisitiri Gatabazi amaze iminsi mu ruzinduko mu Ntara y'Amajyepfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .