00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Kayisire yagaragaje ko ubushake bw’abaturage bwagabanya igihombo giterwa n’ibiza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Nyakanga 2021 saa 06:25
Yasuwe :
0 0

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange yasabye Abanyarwanda gushyira hamwe imbaraga mu gukumira ibiza kuko byafasha kugabanya ingaruka n’ibihombo igihugu gihura nabyo kubera ibiza.

Ibiza bitandukanye by’umwihariko ibiterwa n’imvura biteza ibihombo byinshi hirya no hino mu gihugu. Bitwara ubuzima bw’abantu abandi bagakomereka, bikica amatungo, bikangiza imyaka mu mirima, bigasenya inzu z’abaturage ndetse n’ibikorwa remezo birimo imihanda, ibiraro, imiyoboro y’amazi, inzira z’amashanyarazi, ibyumba by’amashuri n’ibindi.

Nubwo ibiza iyo byabaye bisiga igihombo ku gihugu no ku baturage, Minisitiri Kayisire yavuze ko hari uburyo abaturage babikumira ku buryo ingaruka zabyo ziba nke.

Ati “Nk’urugero, umuntu aziritse neza igisenge cy’inzu ye ashobora gukoresha amafarangaari hagati y’ibihumbi birindwi n’icumi kandi iyo igisenge kitaziritse gisenywe n’umuyaga, ku nzu isanzwe y’umuturage usanga hakenewe asaga 250,000 Frw kugira ngo gisanwe.”

Kugira ngo hubakwe ubudahangarwa ku biza mu nzego zitandukanye, Minisitiri Kayisire yavuze ko hakenewe gukomeza ubufatanye bw’abaturage n’inzego zitandukanye zaba iza Leta cyangwa iz’Abikorera.

Yavuze ko by’umwihariko muri iki gihe cy’impeshyi, hakwiriye kwibandwa ku bikorwa bikumira ibiza biterwa n’imvura y’Umuhindo.

Ati “Ibikorwa by’ingenzi bikwiye gukorwa mu mpeshyi harimo gusana inzu zerekana ibimenyetso byo kuba zasenyuka, kwimuka mu manegeka abantu bakubaka ahagenwe hagenzuwe ko hatateza ibibazo abahatuye, kuzirika ibisenge by’inzu ku bikuta hakoreshejwe impurumpuru cyangwa imikwege.”

Mu bindi bikorwa bikwiye kwibandwaho harimo gusibura no guca imiferege iyobora amazi mu nzira zabugenewe, guca no gusibura imirwanyasuri ku misozi, guhoma neza inzu, kuzishyiraho fondasiyo hirindwa ko amazi yinjira mu nkuta, gutunganya imikingo yegereye inzu hagabanywa ubuhaname bwayo no gushyiraho uburyo bwo gufata amazi y’imvura.

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi avuga ko mu gihe cy’impeshyi kandi, inkongi z’umuriro haba mu ngo no mu misozi zangiza byinshi bitewe rimwe na rimwe n’uburangare, ndetse n’ibikoresho by’amashanyarazi bishaje cyangwa bidafite ubuziranenge, asaba abaturage kuba maso.

Yasabye abakoresha gaz kujya bagenzura umugozi uhuza ishyiga n’icupa rya gaz ko utangiritse, igashyirwa ahantu hari umwuka uhagije hadafunganye, kandi igafungurwa ari uko igiye gukoreshwa gusa kandi n’umuntu mukuru.

Yashishikarije abaturage kugura utwuma tumenyesha ko icupa rihitisha gaz (gas sensor) kugira ngo babibarinde impanuka.

Yavuze ko ibiza biramutse bikumiriwe, ingengo y’imari igenda mu gusana ibyangiritse yagabanyuka ikajya mu bindi biteza igihugu imbere.

Ati “Ibiza bikumiriwe mu nzego zitandukanye z’imirimo nk’ubuhinzi n’ubworozi, imyubakire n’ibindi bikorwa by’iterambere, hagabanuka mu buryo bugaragaran’ingengo y’imari ishyirwa mu gusana ibyangiritse.”

Mu mwaka w’ingego y’imari 2020/2021 Leta yakoreshejwe amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari 10 Frw muri ibi bikorwa birimo kubaka inzu 11,696 hirya no hino mu Turere twose.

Minisitiri Kayisire yavuze ko abanyarwanda babishyizemo imbaraga igihombo giterwa n'ibiza cyagabanyuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .