00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Mugabo ntiyemeranya n’abavuga ko mu Rwanda hari inzara kandi nta muturage urapfa

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 12 August 2016 saa 09:38
Yasuwe :

Minisitiri Ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo, yavuze ko hagendewe ku gisobanuro cy’inzara, abavuga ko mu Rwanda ihari bari kurutangaho isura mbi bitari ngombwa, kuko nta muntu n’umwe urapfa azize ko yabuze ibyo arya nk’uko bigaragara mu bindi bihugu.

Mu duce tunyuranye tw’igihugu cyane mu ntara y’u Burasirazuba, hakomeje kugaragara ingaruka z’izuba ryacanye igihe kirekire, n’ubwo guverinoma nayo yongera ingamba zo kuhira no kugoboka abataragize umusaruro ukwiye kubera izuba.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, Minisitiri Mugabo yavuze ko uwasoma igisobanuro gitangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP), yabona neza ko mu Rwanda inzara ntayo n’ubwo habaye amapfa.

Yagize ati “Mugerageze kujya mu gisobanuro cy’Inzara (Famine) gitangwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibubumbye ryita ku biribwa muri bubone ko nta nzara irigera iba muri iki gihugu kandi nta n’iteze kubaho.”

WFP isobanura ite inzara (Famine)?

Iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye rivuga ko inzara isobanurwa kwinshi, ariko impuguke zigahuriza ku bimenyetso bitatu by’ingenzi bigaragara, hakabona gutangazwa ko agace aka n’aka gafite inzara.

Birimo kuba “nibura 20% by’ingo zifite ibura rikabije ry’ibyo kurya kandi zikagaragaza ubushobozi buke bwo guhangana nabyo; iyo ibipimo ku kibazo cy’imirire (Global Acute Malnutrition,GAM) mibi kirenze 30%; ndetse umubare w’abapfa ugomba kuba urenga impfu ebyiri mu bantu 10,000 ku munsi.”

GAM ipimwa hasuzumwa ibiro n’indeshyo y’abana bafite hagati y’amezi 6 na 59, ibipimo bibonetse bigasesengurwa, impuzandengo yabyo igafatwa nk’igipimo ku baturage muri rusange.

Nta muntu urapfa mu Rwanda

Minisitiri Stella Ford Mugabo yavuze ko mu Rwanda ibihe bigenda bihinduka ntihaboneke umusaruro uhagije, ariko igihugu cyashyizeho ibigega biba muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ku buryo uko basarura, abaturage basabwa kugira ibyo bahunika.

Ati “Kuva aho twagiriye ikibazo cy’amapfa, kubera ikirere gihinduka, abaturage batashoboye kugira umusaruro nk’uko bagombaga kuwugira, bagiye bahabwa ibiryo byo kurya.”

“Nureba igisobanuro kivuga imibare y’abantu bapfa kubera kubura icyo kurya, abantu bagapfa bakabashyingura. Sinzi niba hari aho mwari mwumva abantu mu Rwanda bapfuye kubera kubura ibyo kurya, bya bindi tubona muri Sudani, Sudani y’Epfo, hahandi usanga umuntu yananiwe no guhaguruka, bari mu bitaro.”

Yavuze ko n’ubu mu Rwanda ibigega bitarasigaramo ubusa, ku buryo “nta nzara yo kwica abantu iriho mu gihugu,” ndetse ngo iyo gahunda yo guhunikira ibihe bikomeye izakomeza.

Ati “Tubiteganya buri mwaka kuko ku Isi hose ikirere kirimo kugenda gihinduka, ku buryo buri mwaka ibihe by’amapfa bigenda byiyongera. Niyo mpamvu natwe tunasaba abaturage ngo uko basaruye, bazigame mu bigega, kugira ngo noneho ibyo bihe nibigera, abagira ikibazo tube dufite ibihagije mu bubiko, kugira ngo igihugu kitazagira inzara na rimwe.”

Yakomje agira ati “Ihinduka ry’ikirere ni ikibazo kireba Isi yose, ari nayo mpamvu kiri guhabwa umwanya uhagije mu biganiro ku bibazo byugarije Isi. Ariko ntikiraba ingorabahizi ku gihugu cyacu, cyo kugira ngo twamamaze cyangwa se dusakuze ko mu gihugu habaye inzara, ngirango iyi ni isura mbi tugenda dutanga hanze kandi itari ngombwa.”

Hari ingamba zigamije guhangana n’izuba

Mu kiganiro cya Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi aheruka gutanga mu Nteko Ishinga Amategeko ku bikorwa bya guverinoma mu rwego rw’amazi n’isukura, kuwa 2 Kanama, yagaragaje ko ikibazo cy’amapfa mu Ntara y’Iburasirazuba hafashwe ingamba zo kugihashya.

Ati “Hakozwe inyigo ku bijyanye no kugomera amazi y’Umuvumba yatweretse k’uburyo bugaragara ko dushobora kuzongera ubuso bwuhirwa hakoreshejwe Umuvumba, bugashobora kugera kuri hegitari 10,000 buvuye ku 3,780 zuhirwa uyu munsi, hakoreshejwe amazi ava mu mugezi w’Umuvumba.”

Iyo nyigo kandi yerekanye ko amazi agomewe ku Umuvumba azafasha gukemura ibibazo by’amazi mu Mirenge ya Nyagatare,Karangazi na Rwimiyaga; amazi yo kuhira amatungo ndetse n’ayo kuhira imyaka mu Mirenge ya Musheri, Rwempasha, Tabagwe, Nyagatare na Rukomo.

Murekezi yabwiye abadepite n’abasenateri ko Guverinoma yatangiye gushaka amafaranga yo kubaka urwo rugomero runini ruzakemura igice kinini cy’ikibazo cy’ibura ry’amazi mu Ntara y’Iburasirazuba. Inyigo igaragaza ko urwo rugomero ruzatwara miliyoni $178.

Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Ubuhinde biciye muri Banki ya EXIM yateguye umushinga wo kuhira ubuso bungana na 7,000 ha buzahingwaho mu Mirenge ya Mpanga na Mahama mu Karere ka Kirehe.

Hari kandi n’umushinga Buffet Foundation ufasha abaturage mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe guhinga buhira ku buso bungana na hegitari 1200 bugiye guhingwamo ibigori, ibishyimbo, n’imboga; ndetse n’umushinga wo guhinga ibisheke byuhirwa kuri hegitari 10,000 muri Kayonza na Kirehe ku bufatanye n’Umushoramari wo mu Gihugu cya Mauritius.

Minisitiri Stella Ford Mugabo avuga ko igisobanuro cy'inzara gitangwa ku bivugwa mu Rwanda gihabanye n'ukuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .