U Rwanda rugiye kuba igihugu cya mbere muri Afurika kizakira inama yiga ku byanya bikomye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Mata 2021 saa 02:31
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Kubungabunga ibidukikije ku Isi (IUCN) rubereye umunyamuryango, igiye kwakira Inama Mpuzamahanga yiga ku byanya bya Afurika bikomye yiswe ‘Africa Protected Areas Congress’.

Iyi nama iteganyijwe kuba guhera ku wa 7 kugeza kuwa 12 Werurwe 2022. Ni ubwa mbere igiye kubera muri Afurika kuko yari isanzwe ibera i Burayi, Amerika na Aziya.

Kuri uyu wa 20 Mata 2021 nibwo habaye igikorwa cyo kwemeza ku mugaragaro ko u Rwanda ruzakira iyi nama bityo n’imyiteguro yayo iboneraho gutangizwa ku mugaragaro.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ibidukikije, Mujawamariya Jeanne d’Arc, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda (RDB) Kageruka Ariella n’Umuyobozi Mukuru wa IUCN mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, Luther Anukur.

Minisitiri Mujawamariya yavuze ko u Rwanda rutewe ishema no kuba ruzakira iyi nama kandi ko ruzirikana agaciro ko kubungabunga ibyanya bikomye mu kurinda umutungo kamere.

Ati “Kuba ari umunyamuryango wa IUCN kuva mu 2016, u Rwanda rutewe ishema no gufata inshingano mu bijyanye no kurinda umutungo kamere no kuba igihugu cya mbere ku Mugabane wa Afurika cyakiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku byanya bya Afurika bikomye.”

Minisitiri Mujawamariya yakomeje avuga ko yizeye ko ibitekerezo bizava muri iyi nama bizafasha u Rwanda na Afurika kurushaho kubungabunga no gusana ibyanya bikomye byari byarangiritse.

Ati “Guverinoma y’u Rwanda izi agaciro k’ibyanya bikomye mu kurinda umutungo kamere, urusobe rw’ibinyabuzima no kwimakaza iterambere rirambye. Twizeye ko hashingiwe kuri uyu muhate n’ibitekerezo bizatangwa muri iyi nama, u Rwanda n’ibindi bice bya Afurika bizaba inzira igera ku kongera gusubiza ubuzima ibyanya byacu bikomye.”

Umuyobozi Mukuru wa IUCN mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, Luther Anukur yavuze ko ibyanya bikomye bifitiye akamaro kanini Abanyafurika ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.

Ati “Ibyanya bikomye bifite akamaro kanini mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije kuri uyu Mugabane wa Afurika, by’umwihariko mu gufasha uyu mugabane mu iterambere rirambye, no guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19 cyashegeshe Isi ndetse no gukumira ibindi byorezo bishobora kuzaza.”

Yakomeje avuga iyi nama ari amahirwe yo kuba Abanyafurika bagiye guhuriza hamwe imbaraga ndetse n’ubumenyi butandukanye bafite mu kurushaho kubungabunga ibyanya bikomye, yemeza ko bizafasha uyu Mugabane wa Afurika kugera neza ku ntego ngari wihaye yo kuba Umugabane wunze ubumwe, utekanye aho umuturage wayo yisanga mu ruhando mpuzamahanga.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda, RDB, Kageruka Ariella yagaragaje ko u Rwanda rugiye kwakira iyi nama hari byinshi rwakoze mu kubungabunga ibyanya nyaburanga no kuzanzamura urusobe rw’ibinyabuzima.

Ati “Mu Rwanda twabashije kugarura muri Parike y’Akagera Intare n’Inkura zari zimaze igihe zitakiboneka mu Rwanda. Ni uburyo bwo kugaragariza bagenzi bacu muri Afurika ko n’iyo inyamaswa zagenda, hari uko zishobora kugarurwa. Twabashije gukurikirana ingagi, kandi umubare wazo ukomeje kwiyongera.”

Kageraka yavuze ko ibyo u Rwakoze rwakoze bishobora kuba urugero ku bindi bihugu bya Afurika bikabigaragariza ku kuzanzamura ibyanya bikomeye n’urusobe rw’ibinyabuzima bishoboka.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Nyafurika Wita ku Nyamaswa zo ku Gasozi (AWF), Kaddu Sebunya, yagaragaje zimwe mu mbogamizi zikidindiza iterambere ry’ibyiza nyaburanga biri mu byanya bikomye ku Mugabane wa Afurika.

Yavuze ko hari ibyemezo bifatwa mu buryo butaboneye, bikagira ingaruka mbi ku musaruro uva mu byiza nyaburanga biri mu byanya bikomye.

Ati “Kubungabunga ibi byiza, bikwiye kujyana no guteza imbere bene byo, mu bukungu, mu mibanire n’umuco. Si byiza ko umujyi wo muri Afurika, uba umeze nka New York. Haba hakwiye kuzamo umwimerere ushingiye ku mateka ya bene wo.”

Kuba Abanyafurika badasura ibyiza bafite mu byanya nyaburanga byagaragajwe nk’ibikomeza kubidindiza. Sebunya yavuze ko biteye isoni kubona umuntu ava mu Rwanda akajya gutembera mu Bufaransa, kandi atarasura ibyiza biri iwabo.

Sebunya yavuze ko asanga hakenewe ubukangurambaga bukomeye mu banyagihugu, bugamije kubumvisha akamaro ko gusura ibyiza nyaburanga bibakikije, mbere yo gusura ibyo mu mahanga ya kure.

Minisitiri w'Ibidukikije, Mujawamairya Jeanne d'Arc yavuze ko u Rwanda rwashyizeho gahunda yo kubaka amagarofa hirindwa gusesagura ubutaka no kurenga imbago z'ibyanya nyaburanga
Umuyobozi Mukuru wa Africa Wildlife Faundation (AWF) Kaddu Sebunya yavuze ko hakiri imbogamizi zitambamira iterambere ry'ibyanya nyaburanga
Umuyobozi w'ishami rishinzwe ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije muri RDB, Ariella Kageruka, yavuze ko u Rwanda rwabashije kugarura Intare n'Inkura zari zarazimiye muri Parike y'Akagera
Iyi nama yitabiriwe n'abantu batandukanye, iba hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .