Minisitiri muri Rhénanie-Palatinat yashimye uko uburezi bwitaweho mu gishushanyo mbonera cya Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ukwakira 2019 saa 06:31
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abantu 19 riyobowe na Minisitiri w’Umuco n’Uburezi mu Ntara ya Rhénanie-Palatinat mu Budage, Dr. Stephanie Hubig, ryiganjemo abarimu n’abakozi, basuye Umujyi wa Kigali, batambagizwa inzu imurikirwamo igishushanyo mbonera cyawo, rishima ko cyahaye umwanya wihariye ibijyanye n’uburezi.

Minisitiri Dr. Stephanie Hubig n’abo ayoboye bakiriwe kuri uyu wa 6 Ukwakira 2019, berekwa igenamigambi rirambye ry’Umujyi wa Kigali n’uburezi butasigaye inyuma mu ikorwa ry’igishushanyo mbonera cya 2050.

Umukozi w’Umujyi wa Kigali uyobora Ishami ry’Imiturire n’Imitunganyirize y’Umujyi, Fred Mugisha, wabatambagije abereka uko igihushanyombonera giteganya uko Umujyi uzaba umeze mu 2050 yabagaragarije ko amashuri n’amavuriro bigomba kuba biri mu duce twateganyijwe.

Yagize ati “Igishushanyo mbonera kivuguruye cyateganyije ko kuva ku baturage 5000 kugeza kuri 15,000, amashuri abanza, ayisumbuye n’ivuriro bizaba bihari kugira ngo ibyo bikorwa by’ibanze bibe bibari hafi.”

Minisitiri w’Umuco n’Uburezi, Dr. Stephanie Hubig, yanyuzwe n’uburyo uburezi butasigaye inyuma mu gishushanyo mbonera 2050 cy’Umujyi wa Kigali.

Ati “Nkanjye ndi Minisitiri w’Umuco n’Uburezi, byadushimishije ko n’uburezi babutekerejeho mu gishushanyo mbonera. Twanaganiriye n’ibindi dushobora gufatanyamo mu butwererane ibihugu byombi bisanganywe.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko itsinda ryavuye muri Rhénanie-Palatinat ryamurikiwe igishushanyo mbonera kivuguruye kigera mu 2050 kugira ngo banarebe ibyo bazafatanyamo mu ishyirwa mu bikorwa byacyo cyane cyane ibijyanye n’uburezi no kubungabunga ibidukikije.

Hashize imyaka 37 kuva ubutwererane bw’Intara ya Rhénanie-Palatinat mu Budage butangiye hagati yabwo n’u Rwanda, bakaba bibanda mu bikorwa by’urezi n’umuco.

Igishushanyo mbonera gishya cy’Umujyi wa Kigali biteganyijwe ko mu mpera z’uyu mwaka aribwo kizaba cyamaze gutunganywa kikamurikirwa abaturage. Amavugurura ari gukorwa agomba kujyana n’icyerekezo cy’igihugu cya 2020 -2050, mu gihe icyari gisanzwe cyari gifite icya 2020-2040.

Umukozi w’Umujyi wa Kigali uyobora Ishami ry’Imiturire n’Imitunganyirize y’Umujyi, Fred Mugisha, yasobanuye imiterere y'igishushanyo mbonera
Itsinda ry’abantu 19 riyobowe na Minisitiri w’Umuco n’Uburezi mu Ntara ya Rhénanie-Palatinat mu Budage, Dr. Stephanie Hubig, ryiganjemo abarimu n’abakozi, basuye Umujyi wa Kigali basobanurirwa igishushanyo mbonera gishya kiri gutunganywa
Abagize iri tsinda bishimiye ibisobanuro bahawe
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yabwiya itangazamakuru ko itsinda ryavuye muri Rhénanie-Palatinat ryamurikiwe igishushanyo mbonera ngo harebwe ibyo bazafatanyamo
Minisitiri w’Umuco n’Uburezi mu Ntara ya Rhénanie-Palatinat mu Budage, Dr. Stephanie Hubig, yashimye Umujyi wa Kigali wazirikanye cyane ibijyanye n'uburezi mu gishushanyo mbonera cyawo gishya
Nyuma yo gusura Umujyi wa Kigali itsinda ryaturutse mu Ntara ya Rhénanie-Palatinat ryafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza