Minisitiri Mutimura yasabye abarimu kujyana n’ikoranabuhanga rigezweho

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 5 Ukwakira 2019 saa 07:44
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Dr Mutimura Eugène yijeje abarimu ko guverinoma izakomeza gushyira imbaraga mu guharanira imibereho myiza n’iterambere ryabo hibandwa no kububakira ubushobozi bushingiye ku mahugurwa abafasha gukoresha ikoranabuhanga.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Ukwakira 2019, ubwo yari mu Karere ka Kamonyi mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu, ufite insanganyamatsiko igira iti “Abarimu bato; abanyamwuga b’ejo hazaza”.

Dr Mutimura yavuze ko guverinoma n’abafatanyabikorwa bayo bazakomeza gushyira imbaraga mu kongera ubushobozi bw’abarimu ariko hibandwa ku gukoresha ikoranabuhanga.

Yagize ati “Ni byiza ko dutoza abarimu kugira ngo bagire ubushobozi no guhindura imyumvire ngo bakoreshe ikoranabuhanga. Bijyana no kubigisha ariko no kugira ngo bahindure imyumvire bumve ko igihe tugezemo u Rwanda rushaka ko ikoranabuhanga riba umusemburo w’iterambere.”

Yakomeje agira ati “Turashishikariza abarimu rero gukoresha ikoranabuhanga mu kwigisha, bateza imbere siyansi no guhanga udushya gusesengura, gukora ubushakashatsi no guhanahana amakuru ateza imbere uburezi.

Yasabye abarimu guteza imbere igikorwa cya SmartClassroom , ibikoresho bya mudasobwa bigakoreshwa neza ntibihore biri mu bubiko.

Gahunda ya ‘Smart Classroom’ yashyizweho mu 2016 mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri no kunganira gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana.

Iyo gahunda ifite intego ko buri kigo cy’ishuri ribanza cyangwa ryisumbuye kigomba kuba gifite icyumba cya mudasobwa (Smart Classroom) aho abana bigira ikoranabuhanga.

Minisitiri Mutimura yibukije abarimu ko leta y’u Rwanda izirikana umurimo bakora ndetse izakomeza gushyira imbaraga mu kuzamura imibereho ya mwarimu hagamijwe ko ireme ry’uburezi atanga rijya ku rwego rushimishije.

Ati “Turabasaba kudatezuka no guharanira ko uburezi bw’u Rwanda bugira ireme riganisha ku cyerekezo Igihugu kihaye. Leta y’u Rwanda izakomeza gukora ibishoboka byose mu kuzamura imibereho n’iterambere by’umwarimu, ndetse no kumufasha kubaka ubushobozi bujyanye n’inshingano ze.”

Kuri uyu munsi wahariwe umwarimu hanatanzwe ibihembo bitandukanye ku barimu babaye indashyikirwa aho mu gihugu hose abagera kuri 21 bahawe moto, abahawe mudasobwa ni 869 n’abahawe inka 9.

Ibindi bihembo byatanzwe birimo televiziyo nini ebyiri zahawe abarimu, telefone za tablet 12, smartphones 60 n’ibyuma bibiri bisohora ibyanditse ku mpapuro (printers).

Mu Rwanda umunsi mpuzamahanga w’abarimu watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2002. Nk’uko bisanzwe, mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’abarimu, UNESCO itanga insanganyamatsiko yo ku rwego rw’isi abayobozi b’Ibihugu, abaturage babyo, abarimu n’ abakoresha babo bakwiye kuganiraho.

Minisitiri Dr Mutimura yavuze ko guverinoma n’abafatanyabikorwa bayo bazakomeza gushyira imbaraga mu kongera ubushobozi bw’abarimu
Bamwe mu babaye indashyikirwa bahembwe televiziyo
Abayobozi n'abafatanyabikorwa mu burezi bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu
Abarimu babaye indashyikirwa bahawe moto
Girinka mwarimu ni umwe muri gahunda za leta zo kongera imibereho myiza ya mwarimu zongeye gushimangirwa
Hatanzwe mudasobwa ku barimu babaye indashyikirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza