Minisitiri Ngamije yahishuye icyirengagijwe bigatuma Akarere ka Rusizi kagaragaramo Coronavirus

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 4 Kamena 2020 saa 11:16
Yasuwe :
0 0

Kuva ku Cyumweru tariki 31 Gicurasi 2020, Akarere ka Rusizi kabaye izingiro ry’icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda, aho mu minsi ine gusa hamaze kugaragara abantu 24 banduye iki cyorezo.

Aba barimo abacuruzi bambukiranya imipaka, abashoferi batwara ibintu babivanye cyangwa babijyanye i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umumotari.

Iki kibazo cyatumye Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Kabiri ikomorera ingendo zihuza Intara zose z’igihugu ndetse na moto zitwara abagenzi ariko Uturere twa Rusizi na Rubavu dukora kuri RDC hafatwa umwanzuro w’uko nta ngendo zemerewe zaba izitwinjiramo cyangwa izidusohokemo.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu, yavuze ko ubusanzwe abantu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka baba abajya gucururiza Bukavu cyangwa Goma, hari amabwiriza y’uko bagaruka bakajya mu kato kugeza igihe bazarangiriza iyo mirimo.

Ati “Iyo agarutse ubundi amabwiriza ni uko ajya ahantu mu kato akaba ari muri ako kato kugeza igihe azarangiriza iyo mirimo yo gukora urwo rujya n’uruza ariko ativanze n’abaturage, icyo rero cyarirengagijwe bituma icyo kibazo kivuka”.

Minisitiri Ngamije yakomeje avuga ko kuva ku cyumweru ibintu byasubiye ku murongo kuko harimo gukurikiranwa abahuye n’abo bantu babonyweho uburwayi.

Ati “Ubu turi gupima abantu benshi cyane muri Rusizi ndetse na Rubavu, kugira ngo tumenye aho iriya ndwara ishobora kuba yarageze turebe ukuntu twabavana mu baturage”.

Kuri ubu mu Karere ka Rusizi hafashwe ingamba zo gufata abacyekwaho gucuruza magendu bagahurizwa hamwe ndetse n’abashoferi batwara amakamyo yambuka umupaka, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Hanakajijwe umutekano ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC.

Ubwirinzi mu bari mu butumwa bw’amahoro

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa 02 Kamena mu Rwanda habonetse umuntu wa kabiri witabye Imana azize Coronavirus, aho yari Umupolisikazi w’imyaka 24 wari waragiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga, aza kugarurwa mu gihugu arembye cyane nyuma yo kwandurira aho yari.

Ibi byatumye benshi bibaza ku bwirinzi bwa Coronavirus ingabo n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro baba bafite.

Minisitiri Ngamije yavuze ko muri rusange ubwirinzi mu ngabo n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro buhari ariko ntawavuga ngo bushobora kubaho ijana ku ijana kuko baba bari mu bihugu bitandukanye.

Ati “Nk’abongabo bari mu kazi ko gucunga umutekano baba bafite ubwirinzi buhagije gusa ntibibabuza guhura n’abanyagihugu baba bagiyemo”.

Minisitiri Ngamije yavuze ko muri rusange iyo ingabo cyangwa abapolisi bagiye kujya mu butumwa hari ibyangombwa buzuza birimo n’ibyo kwirinda indwara muri rusange ariko ibyago hari igihe biba ugasanga hari nk’umuntu upfuye azize Coronavirus.

Ibi ngo biterwa ahanini no gutinda gusuzuma Coronavirus kuko abenshi mu bihugu bitandukanye usanga badafite n’ubushobozi bwo kuyisuzuma bigatuma uwanduye atinda kwitabwaho bityo amahirwe yo gukira akaba make kuko aba yarembye.

Minisitiri Ngamije yasabye ko buri muntu ku giti cye agira uruhare mu kwirinda Coronavirus, yaba mu miryango, aho bakorera n’ahandi hose hatandukanye kandi buri wese akaba umujyanama w’undi.

Ati “Ba umujyanama wa mugenzi wawe, umwibutse ko indwara ihari, yandura cyane kandi yica ariko yakwirindwa”.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 397 banduye mu bipimo 71 141 bimaze gufatwa, 271 barayikize mu gihe 124 bakiri mu bitaro naho babiri bitabye Imana.

Minisitiri Ngamije yavuze ko hafashwe ingamba zituma ubwandu bukumirwa mu Karere ka Rusizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .