Ubu bukangurambaga bwiswe ‘Biva MoMotima’ buzakorerwa mu turere twose tw’igihugu, aho iyi Sosiyete izazenguraka ikora ibikorwa by’urukundo birimo gufasha abatishoboye cyane abana, gutanga impano n’ibindi bigamije kwereka abakiliya babo ko bari kumwe.
Ubu buryo bwo kohererezanya amafaranga binyuze kuri telefoni hamwe na Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda bwatangiye mu 2010, iyi yabaye intabwe ikomeye mu iterambere ry’Abanyarwanda kuko baciye ukubiri no kugendana amafaranga adafite umutekano wizewe.
Muri Mata 2021 nibwo MTN Mobile Money Ltd, yabaye ikigo ukwacyo kizajya gitanga serivisi z’imari zitandukanye binyuze mu ikoranabuhanga rikoresha telefoni.
Nyuma yo gufata izo nshingano, MTN Mobile Money Ltd yakoze ibikorwa byose mu kwitegura ngo izabashe gukomeza guha abakiliya bayo serivisi nziza.
Ibi biri mu byatumye bategura ubukangurambaga bwa ‘Biva MoMotima’ kugira ngo batangire ibikorwa ariko banereka abakiliya babo ko biteguye gukorana nabo.
Umuyobozi wa MTN Mobile Money Ltd, Chantal Umutoni Kagame, yavuze ko iki ari igihe cyiza cyo gushimira abakiliya babo uburyo batahwemye kubana nabo mu gihe bamaze bakora.
Ati “Twabanje kwitegura nka MTN Mobile Money Ltd ariko twasanze tutagomba kujya ku isoko tutabanje gushimira abafatabuguzi bacu babanye natwe kuva ku munsi wa mbere dutangira.”
Yakomeje ati “Ubu tugiye kuboherereza urukundo, ruva kuri twe rujya ku bakiliya bacu bose ndetse tubafasha ko nabo bohereza urukundo kuri bagenzi babo. Tuzakora ibikorwa bitandukanye bireba cyane abana bafite ubumuga tubafasha kugira ngo bagire icyo bageraho.”
Kuri uyu wa 19 Mutarama 2022, MTN Mobile Money Ltd yatangiye gukora ibi bikorwa by’urukundo, aho bagiye basanga abantu ahantu hatandukanye bakababaza ibibazo abatsinze bakagenerwa impano zirimo mudasobwa, inite zo guhamagara n’ibindi.
Kuva mu 2010 MTN Mobile Money yatangira kugeza ubu ifite abakiliya barenga miliyoni enye bakoresha serivisi zo guhererekanya amafaranga kuri telefoni mu buryo buhoraho.








Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!