00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu cyumweru kimwe, u Rwanda rwohereje mu mahanga ikawa ifite agaciro ka miliyoni 197 Frw

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 12 Mata 2021 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi, NAEB, cyatangaje ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga ikawa ifite agaciro ka 198.720$ ni ukuvuga amafaranga arenga miliyoni 197 Frw.

Imibare yatangajwe na NAEB kuri uyu wa Mbere tariki 12 Mata 2021, igaragaza ko mu Cyumweru gishize nibura ikawa ingana n’ibiro 115.200 ariyo yoherejwe mu mahanga ifite agaciro ka 198.720$.

Ku rundi ruhande ariko ubuyobozi bw’iki kigo butangaza ko habayeho igabanyuka ku bijyanye n’agaciro k’ikawa yoherezwa mu mahanga kuko mu cyumweru cyabanje ikilo cy’ikawa cyaguraga amadolari 3.64 [US$3.64/Kg], mu gihe muri iki kirangiye yageze kuri US$1.7/Kg.

Itangazo rya NAEB rikomeza rivuga ko ahantu ikawa yoherejwe cyane ari mu bihugu bya Afurika y’Epfo, U Buholandi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Igiciro cy'ikawa yoherezwa mu mahanga cyaragabanutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .