Mu mezi 11, hagarujwe miliyoni 185 Frw zari zigiye kunyerezwa kubera magendu iva muri RDC

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Mutarama 2019 saa 10:13
Yasuwe :
0 0

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryatangaje ko mu mezi 11 y’umwaka wa 2018, ku mipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Karere ka Rubavu hari hagiye kunyerezwa umusoro usaga miliyoni 185 175 512 Frw kubera magendu.

Magendu zafashwe muri ayo mezi ziganjemo imyenda n’inkweto bya caguwa, ibitenge, ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ndetse n’ibiribwa.

Ibi bicuruzwa bigizwe n’ibilo 75,490 by’inkweto n’imyenda bya Caguwa, ibiro 2,180 by’ibitenge, amakarito 9,360 ya sauce tomate, litiro 40,000 z’inzoga zo mu bwoko bwa Liqueur, Litiro 19, 000 z’ibinyobwa bidasembuye n’ibilo 50,000 by’umuceri.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ugereranyije ibifatirwa mu Karere ka Rubavu n’ishusho y’uko magendu ihagaze mu gihugu kuva muri Nyakanga 2017 kugera muri Kamena 2018 usanga ako karere kari ku isonga mu hakorerwa ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu buryo butemewe.

Imibare ya RRA igaragaza ko guhera muri Nyakanga 2017 kugeza Kamena 2018, hafashwe magendu z’ubwoko butandukanye zinjizwaga mu Rwanda zifite agaciro ka miliyoni 595,129,842 Frw.

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe kurwanya magendu muri RRA, Niyigaba Faustin, agaragaza ko ‘imyenda n’inkweto byambawe ‘Caguwa’, biza ku isonga, bigakurikirwa n’ibitenge, ibinyobwa bidasembuye, ifu y’ibigori n’ibinyobwa bisembuye’.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ,CSP Alphonse Busingye, yavuze ko inzira n’amayeri abakora magendu bakoresha byamaze kumenyekana ku buryo nta we ugipfa kubikora ngo bimuhire.

Ati “Ku mipaka yose ihuza igihugu cyacu n’abaturanyi hari abapolisi bashinzwe kurwanya magendu. Nubwo ababikora bakoresha amayeri atandukanye arimo kwambutsa magendu bayambariyeho, kubiheka mu mugongo nk’abahetse abana n’andi menshi, dukomeje kubafata kuko dukorana n’abaturage bakaduha amakuru tukamenya aho bari bunyure n’amasaha.”

CSP Busingye yakomeje avuga ko bafashe ingamba zo guhana bihanukiriye umushoferi na nyiri’ikinyabiziga cyafashwe cyikoreye ibicuruzwa bitasoze.

Shakisha Felix umwe mu bakora ubucuruzi bwemewe n’amategeko mu Karere ka Rubavu agaragaza ko abakora ubucuruzi bwa magendu babatera igihombo kuko usanga bashyiraho ibiciro byo hasi bikabaviramo gutakaza abaguzi kandi aribo batanga imisoro bakanishyura inzu bakoreramo.

Mu gihugu hose habarurwa ibinyabiziga birimo amagare 603, moto 270 n’imodoka 186 byafashwe bipakiye ibicuruzwa bitasoze umwaka ushize.

Itegeko rigenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka, riteganya ko uwafatiwe muri magendu ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri n’ihazabu ingana na kimwe cya kabiri cy’agaciro k’ibyo yafatanywe .

Rinateganya ko ikinyabiziga cyafatiwemo gishobora gufatirwa burundu naho umushoferi wari ugitwaye agacibwa amadolari ya Amerika atarenze 5 000.

Caguwa ni bimwe mu bicuruzwa byinjizwa mu gihugu mu buryo bwa magendu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza