Mugesera yanze umwe mu bacamanza mu rubanza ku bujurire bwe

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 21 Ukwakira 2019 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Mbere, Dr Léon Mugesera yagaragaye imbere y’Urukiko rw’Ubujurire nyuma yo kutishimira igifungo yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha.

Mu byaha bitanu yaregwaga n’Ubushinjacyaha, bitatu muri byo ni byo byamuhamye, maze akatirwa igihano gikuru kurusha ibindi hagendewe ku mategeko agenga iburanisha ry’imfungwa zoherejwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, cyo gufungwa burundu.

Iburanisha rigitangira, Mugesera yasabye uwari uyoboye Inteko Iburanisha ko yabanza akamubwira amubwira amazina y’abacamanza.

Uyoboye Inteko Iburanisha yamuhaye uburenganzira bwo kujya kureba amazina yabo nyuma Mugesera avuga ko umwe mu bacamanza witwa Kariwabo Charles amubonyeho ikibazo.

Ubundi amategeko ateganya ko iyo umucamanza yihanwe mu iburanisha, umwanditsi yandika ko habayeho ubwihane, iburanisha rigasubika nta mpaka.

Mugesera yahise avuga ati "Nyakubahwa Perezida, Iburanisha risubikwe nta mpaka."

Perezida w’Inteko Iburanisha yasabye Mugesera gusobanura impamvu yihannye umucamanza. Yavuze ko aramutse abisobanuye byakurura impaka kandi nta mpaka zigomba kubaho.

Impamvu yihannye uwo mucamanza ngo ni urwango kandi ngo yigeze no kugira icyo akora mu rubanza rwe rwa mbere.

Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, uyoboye Inteko Iburanisha yahaye umwanya umwunganizi wa Mugesera nawe ashimangira ko nta mpaka zigomba kubaho iburanisha rigomba gusubikwa.

Inteko Iburanisha yahise yanzura ko iburanisha ry’urubanza risubitswe kuko habayeho ubwihane bwa Mugesera kuri Kariwabo Charles.

Dr Léon Mugesera yaherukaga gukatirwa gufungwa burundu kubera ibyaha bya Jenoside. Yahamwe n’ibyaha birimo gushishikariza Abahutu mu buryo butaziguye kwica Abatutsi, gutoteza nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu no kubiba urwango rushingiye ku moko n’inkomoko.

Ni ibyaha Ubushinjacyaha bwagiye bugaragariza urukiko ko bigomba guhama Dr Mugesera hagendewe ku butumwa bukubiye mu ijambo yavugiye ku Kabaya mu 1992, buvugako ryuje ingengabitekerezo n’amagambo atoteza, asebanya, byose bigamije umugambi wa Jenoside.

Kuva Urubanza rwatangira kuburanishwa mu mizi muri Mutarama 2013, Dr Mugesera ntiyegeze na rimwe yemera ibyo ashinjwa nk’ibyaha hagendewe ku ijambo yavugiye ku Kabaya, kuko we yakomeje guhamiriza urukiko ko atemera neza ko ari ryo yavuze, asobanura ko uwarivuze yari agamije guhangana n’amashyaka ya politiki kubera ko ngo igihugu cyari cyamaze guterwa n’icyo yise umwanzi.

Dr Mugesera yagejejwe mu Rwanda yoherejwe na Canada ngo akurikiranwe ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Mugesera ubwo yari avuye mu rukiko, yinjira mu modoka ngo asubire kuri gereza
Dr Léon Mugesera yanze umwe mu bacamanza, bituma iburanisha risubikwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza