Aba bagabo bakandagiye ku butaka bw’u Rwanda ku isaha ya saa moya n’igice. Mugimba yazanywe mu Rwanda yambaye ipantalo n’ikoti by’ikijuju imbere harimo ishati yera yambaye n’indorerwamo z’amaso, naho Iyamuremye yambaye ipantalo n’ikoti by’umukara hamwe n’ishati irimo amabara atukura.
Bagishyikirizwa ubutabera, buri wese yahise ahabwa umwunganizi mu mategeko washatswe n’urugaga rw’abavoka, amenyeshwa ibyaha akurikiranyweho. Mu rubanza rwabo, hazaba harimo abagenzuzi n’umusemuzi nk’uko byasabwe n’ubutabera bw’u Buholandi ndetse.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, yavuze ko atari ubwa mbere u Buholandi bwohereza abakekwaho ibyaha bya Jenoside ndetse ko no mu gihe gishize hari bamwe bwaburanishije bagakatirwa.
Mugimba Jean Baptiste yari umukozi wa Banki Nkuru y’Igihugu akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rya CDR.
Nkusi yavuze ko ‘ hari ibyo tumukekaho yakoreye muri Kigali by’umwihariko muri Nyakabanda ahaguye imbaga y’abatutsi, dukeka ko yabigizemo uruhare kuko amakuru dufite n’iperereza twakoze n’ibyo abatangabuhamya batugaragariza, yagize uruhare.”
Kuri Iyamuremyue Jean Claude, Nkusi yagize ati “ We muzi imbaga y’abatutsi yari yarahungiye kuri ETO Kicukiro. Hari abatutsi barenga ibihumbi 3 bari barahahungiye ndetse banahaguye. Ibikorwa tumukekaho ni iby’aho ngaho muri ETO Kicukiro no mu nkengero zaho.”
Iyamuremye yavutse ku itariki 14 Ukuboza 1975 mu yahoze ari Gatare muri Segiteri ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali naho Mugimba yavutse ku itariki 24 Ukwakira 1959, mu yahoze ari Komini Mutura muri Perefegitura Gisenyi. Mu 1994 yabaga mu Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali.





























Amafoto:Luqman Mahoro
TANGA IGITEKEREZO