00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwategetse ko uwari Umunyamabanga wa FERWACY afungwa by’agateganyo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 12 September 2023 saa 04:15
Yasuwe :

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Munyankindi Bénoît wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha birimo icyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha.

Munyankindi yatawe muri yombi, tariki 21 Kanama 2023, afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura. Icyaha akurikiranyweho gifitanye isano no kuba yarasabiye umugore we Visa yo kujya muri Ecosse, akamushyira kuri lisiti y’abagomba guherekeza Ikipe y’Igihugu yari igiye gusiganwa muri Shampiyona y’Isi mu gihe nta nshingano yari afite muri iyo delegasiyo.

Tariki ya 7 Nzeri 2023 ni bwo yagejejwe mu rukiko atangira kuburana ku byaha akekwaho.

Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro gufunga by’agateganyo Munyankindi kuko hari impamvu zikomeye zituma akurikiranwa afunze.

Bwagaragaje ko yakoresheje ububasha bwe, agashyira umugore we Uwineza Providence ku rutonde rw’abagomba kujya mu irushanwa ryabereye muri Ecosse kandi yabikoze agendeye ku marangamutima.

Ubushinjacyaha bwavuze Munyankindi yashakiye visa umugore we ndetse agenda ku rutonde nk’umuyobozi muri delegasiyo [kuko yari afite n’ikarita ibyerekana], nyamara ngo atari akwiye kugenda.

Nyuma yo kwerekana izo mpamvu nkomezacyaha, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko uregwa yakomeza kuburana afunze.

Mu iburana rye, Munyankindi yahakanye ibyo akurikiranyweho, avuga ko umugore we yagiye mu irushanwa ahagarariye Ikipe ya Nyabihu [Cycling Team], asanzwe abarizwamo kandi ifite abakinnyi bari muri Shampiyona y’Isi yabereye i Glasgow muri Ecosse.

Yavuze ko yashakaga kureba urwego abakinnyi b’ikipe yari ahagarariye bariho no kurushaho kwiga ibyanozwa mu kwitegura Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera mu Rwanda mu 2025.

Munyankindi yunzemo ko iki cyemezo cyanahawe umurongo mu nama itegura iri rushanwa yanzuye ko n’umuturage usanzwe yaherekeza ikipe kandi FERWACY ikabimufashamo. Ni ukuvuga ko yari guhabwa ubutumira hanyuma akishakira visa n’itike y’urugendo.

Nyuma yo kwisobanura, Munyankindi n’umwunganira mu mategeko basabye ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze kuko afite aho abarizwa hazwi kandi atatoroka ubutabera.

Umwanzuro w’Urukiko wasomwe kuri uyu wa 12 Nzeri, uvuga ko “hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma Munyankindi Benoit akekwaho icyaha cyo Gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyeneweho no Guhimba, guhindura inyandika cyangwa gukora inyandika mpimbano.”

Rwategetse ko “Munyankindi Benoit afungwa by’agateganyo igihe cy’iminsi 30 muri Gereza.”

Urukiko “rwibukije ababuranyi ko kujurira bikorwa mu gihe cy’iminsi itanu”.

Icyaha Munyankindi akurikiranyweho gihanwa n’itegeko ryo kurwanya ruswa, uwo gihamye ashobora gufungwa imyaka itanu ariko itarenze irindwi n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw ariko zitarenze miliyoni 2 Frw.

Ku wa 9 Nzeri ni bwo Inteko Rusange Idasanzwe ya FERWACY yatereye icyizere Munyankindi, imweguza ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru ndetse biteganyijwe ko azasimbuzwa mbere ya tariki ya 21 Ukwakira 2023.

Urukiko rwategetse ko Munyankindi Bénoît wari Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY afungwa by'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages