00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muriratana iki ko hari ibibazo byinshi byo gukemura? – Kagame abwira abayobozi (Video)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 14 December 2017 saa 01:36
Yasuwe :

Perezida Kagame Paul yagarutse ku bayobozi birata ko u Rwanda hari iterambere rwagezeho rituma amahanga aza kurwigiraho nyamara hakiri ibibazo byinshi bikeneye gukemurwa.

Ibi yabitangaje kuri uyu Kane, tariki ya 14 Ukuboza 2017, mu muhango wo gutangiza Kongere ya FPR Inkotanyi yahuriranye n’isabukuru y’imyaka 30 uyu Muryango umaze ushinzwe.

Iyi Kongere y’iminsi itatu iteraniye ku Cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo, izagaruka ku mateka yaranze FPR Inkotanyi n’ibyo uyu muryango wagezeho mu myaka 30 ishize.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yagaragaje ko abayobozi bivuga imyato ntacyo bakwiye kwiratana kuko hari ibibazo byinshi byo gukemura.

Yagize ati ‘‘Ejo bundi ntabwo nari mpari mu nama mwagize ariko narabikurikiranye kuri televiziyo, ibyabaye hano byose nakubwira kanaka icyo yavuze, icyo bamubajije icyo yasubije. Reka nongere nsubiremo ikintu kimwe mbasaba ariko nizere ko bibaye ubwa nyuma. Nakomeje numva imvugo hano abantu bahaguruka bakavuga, ugiye gutangira avuga, ni ukuvuga cyangwa ni ukwivuga? Abantu barivugaga. Uko kwivuga umukuru, umuto akavuga, ngo amahanga aza kutwigiraho, iyo mbyumvise bintera ikintu, iyo mvugo ni imvugo ki y’abanyamuryango? y’abakada, ya FPR? Muriratana iki ko hari ibibazo byinshi byo gukemura mwaretse akaba aribyo dukemura.’’

Perezida Kagame yakomeje abwira abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari bitabiriye iyi kongere, ko niba hari ibyiza u Rwanda rwagezeho atari umwanya mwiza wo kubirata ahubwo ko abo banyamahanga aribo baza kubyirebera.

Ati “Wabaretse bakaza bakabivuga wowe uraza kuvuga iki? Uwo ni muco ki? Naragumyaga nkumva, nkashaka kuzimya televiziyo [… ] amahanga? Amahanga akwiye kuza kutwigiraho […] urwo ni rurimi ki? Uru ni rurimi rw’uwuhe muco […] nabonye byaragiye no mu bato.”

Yakomeje agira ati ‘‘Ubu bibaye ubwa gatatu mbibabwira mwebwe banyamuryango, mwebwe bakada, ubwo ntabwo ari uburere. Mubirekere aho, izo mbaraga zo kwigamba, zo kwirata muzikoreshe mwubaka [...] rwose ndabasabye nizera ko aribwo bwa nyuma mbivuze. Mwari mukwiye kubyima agaciro kuko ntabwo ari umuco.’’

Perezida Kagame yakomeje avuga ko abo bayobozi bigamba ko hari ibyo u Rwanda rwagezeho ku buryo amahanga yarwigiraho, uramutse ubabajije ibyo rwakwigirwaho, ntabyo bazi.

Urubyiruko rwataye umuco, ntirukimenya kubaha abakuru

Perezida Kagame yakomoje ku rubyiruko rw’u Rwanda rugaragara mu bikorwa bidahesheje icyubahiro bigaragaza uburyo rutakigira umuco wo kubaho ku buryo ngo hari aho usanga nko mu gufata amafunguro, umuto ari gutera inkokora umukuru ashaka kujya imbere ye.

Ati “Ugasanga umwana w’imyaka 20, arakubita inkokora umubyeyi w’imyaka 80 ngo abanze ahubwo uwo mubyeyi niwe ukwiriye kubwira uwo mwana ngo banza ariko ntabwo ari umwana ngo akubite inkokora akamwigizayo ngo abanze. Nta muco urimo […] ariko buriya bijya no muri politiki, bijya no mu mico y’imikorere y’ibi byose navugaga, ntabwo bigarukira aho, bifitanye isano.”

“Iteka umuntu aritekereza, afite byinshi ashaka kugeraho ariko jya ubitekereza utekereza undi, undi ukuri iruhande, yaba muto, yaba umukuru kubera ko ibyo byose ushaka n’ukuri iruhande nibyo ashaka. Ntabwo wagera ku byiza ushaka wima ukuri iruhande ibyiza ashaka ahubwo murafatanya. Itekereze utekereza n’undi. Itekereze nk’umuyobozi utekereza abo uyobora.”

Umuryango wa FPR Inkotanyi uri kwizihiza imyaka 30 umaze ushinzwe. Ku wa 25 Ukuboza 1987 nibwo habaye inama ya RANU (Rwandese Alliance for National Unity) yageze ku musozo wayo hafatiwemo imyanzuro ikomeye irimo ivuka ry’Umuryango FPR-Inkotanyi (Front Patriotique Rwandais), inyandiko z’iremezo: intego, imigambi, amategeko remezo ndetse n’imyitwarire yayo.

Iyi RANU yaje guhinduka FPR Inkotanyi yo yari yaravutse mu 1979 bigizwemo uruhare n’Abanyarwanda babaga i Nairobi muri Kenya.

Perezida Kagame yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi gushyira imbaraga bakoresha birata ko amahanga abigiraho mu kubaka igihugu
Perezida Kagame yakomoje ku bateshuka ku nshingano bakajya gukoreshwa n’abanyamahanga
Perezida Kagame ati "Izo mbaraga zo kwigamba, zo kwirata muzikoreshe mwubaka"
Iyi Kongere iteraniye ku cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .