Musanze: Hangijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni zisaga 7.5 Frw

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 9 Gashyantare 2019 saa 05:06
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka musanze ifatanije n’abaturage, bangije ibiyobyabwenge byafatiwe mu turere twa Burera na Musanze, bifite agaciro ka miliyoni 7.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni igikorwa cyakorewe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza iherereye mu mujyi wa Musanze mu kimoteri cyaho, ku wa 7 Mutarama 2019.

Bamwe mu bitabiriye icyo gikorwa biganjemo urubyiruko, bavuga ko bikwiye ko ubuyobozi buhagurukira ibiyobyabwenge kuko byangije benshi muri rwo.

Niyitegeka Jean Pierre yagize ati “Ni ukuri numvise amafaranga yagiye muri biriya biyobyabwenge nsanga ari menshi cyane, aba yarakoze indi mishinga yunguka. Nta nyungu iba muri byo kuko hari benshi muri bagenzi bacu byangirije ubuzima abandi batanga utwo bafite badushoramo ariko ubu abadafunze ni abakene batabasha kugira icyo bimarira.”

Habimana Innocent na we ati “Usibye abibeshya bagashora udufaranga twabo mu mishinga irimo ibishirira, nta nyungu iba mu biyobyabwenge, nta muntu tuzi wubatse amagorofa ayakuye muri byo. Icyiza ni ugukoresha amaboko yacu tukiteza imbere bidaciye mubyangiza ubuzima bw’abantu, niyo mpamvu twahagurukiye kubirwanya twivuye inyuma”

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, ACP Jean Baptiste Ntaganira, avuga ko usibye kuba ibiyobyabwenge byangiza ubuzima binatikiriramo umutungo mwinshi.

Yagize ati “Iyo bavuze ijambo ibiyobyabwenge, wumva ko byangiza ubuzima bw’ababikoresha kandi koko nibyo, usibye n’ibi bitikiriramo umutungo mwinshi wagafashije abantu kwiteza imbere.”

“Turasaba abantu cyane urubyiruko guhangana n’iki kibazo aho babibonye cyangwa babikeka bagatanga amakuru hakiri kare bigakurikiranwa, tugasenyera umugozi umwe mu kurandura ikoreshwa n’ikwirakwizwa ryabyo.”

Ibiyobyabwenge byangijwe birimo Kanyanga, Inzoga zitemewe za SKY, urumogi, n’izindi nzoga zitujuje ubuziranenge.

Ibiyobyabwenge byangijwe byafatiwe mu turere twa Musanze na Burera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza