00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Habimana Jean Eric na Mwamikazi Djazila begukanye Shampiyona y’Amagare ikinirwa mu misozi (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 24 April 2023 saa 01:05
Yasuwe :

Habimana Jean Eric na Mwamikazi Djazila batwaye Shampiyona y’Igihugu y’Amagare ikinirwa mu misozi "National Championships MTB XCO" yabereye kuri Fazenda Sengha mu Mujyi wa Kigali.

Ku Cyumweru, tariki ya 23 Mata 2023, ni bwo iyi shampiyona yakinwe aho yitabiriwe n’ibyiciro bitandukanye birimo icy’abato n’abakuru mu bari n’abategarugori ndetse na basaza babo.

Abakinnyi bato basiganwe ibilometero bine, babizenguruka inshuro enye mu Ishyamba rizwi nka Meraneza.

Nubwo ikirere kitari cyaramutse neza kubera akavura kaguye mu nzira banyuramo, ntibyabujije Shyaka Janvier kuyobora isiganwa ndetse no gusoza ari we uri imbere muri iki cyiciro.

Uyu musore w’imyaka 18 yakoresheje iminota 54 n’amasegonda 22, akurikirwa na Nshutiraguma Kevin yarushije amasegonda 33, naho Ntirenganya Moses aza ku mwanya wa gatatu yasizwe cyane kuko yakoresheje isaha imwe, iminota ine n’amasegonda 20.

Aba bose bakiniraga hamwe n’abari n’abategarugori barimo abakobwa batatu gusa. Nubwo basaga n’abagendana mu isiganwa, ariko Mwamikazi Djazila yabavuyemo abatanga kugera ku murongo basorejeho.

Mwamikazi yakoresheje isaha imwe, iminota itanu n’amasegonda atanu, Ntakirutimana Martha aba uwa kabiri arushijwe isegonda rimwe, mu gihe Irakoze Neza Violette yabaye uwa gatatu arushijwe umunota n’umukinnyi wa kabiri.

Nyuma y’iki cyiciro ahagana saa Tanu ni bwo abatarengeje imyaka 23 ndetse n’abakuze mu bagabo bahagurukiye rimwe, bajyana n’abakinaga byo kwishimisha.

Aba bakoze ibilometero 32, byanganaga no kuzenguruka inshuro umunani muri Meraeza. Habimana Jean Eric ukinira Java-Inovotec yayoboye isiganwa ndetse anarisoza arusha iminota irindwi Muhoza Eric wabaye uwa kabiri.

Nzamuye Theogéne wari uhanganye n’aba basore bamenyereye amasiganwa yo mu misozi, yagaragaje guhatana cyane, aguma mu mugongo wa Muhoza Eric nubwo atigeze abasha kumunyuraho. Aba bakinnyi kandi ni bo bitwaye neza no mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23.

Mu bakinnyi batabigize umwuga, Simon Hupperetz yanikiye bagenzi be asoreza ku mwanya wa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 32 n’amasegonda 10, arusha iminota 13 Mark Schut wabaye uwa kabiri mu gihe Nathan Byukusenge yasoje ku mwanya wa gatatu.

Nyuma ya Shampiyona y’Igihugu y’Amagare yo mu misozi, Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, FERWACY, riri gutegura isiganwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 abari abakinnyi b’amagare ndetse n’aba-sportifs muri rusange bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y'abakina by'umwuga, abatarabigize umwuga na bo batangiye isiganwa
Ahagana saa Tanu ni bwo abatarengeje imyaka 23 n'abari hejuru yayo bahagurutse Fazenda Sengha
Umukunzi w'igare ryo mu misozi, Rafiki Jean De Dieu, na we yitabiriye isiganwa
Tuyizere Hashim na Ntirenganya Moses ntiborohewe n'imisozi
Tuyizere Hashim na Ntirenganya Moses bagendanye isiganwa ryose
Simon Hupperetz ni umukinnyi w'umuhanga mu igare nubwo yahatanye mu batarabigize umwuga
Nathan Byukusenge wakanyujijeho mu gusiganwa ku magare yitabiriye National Championships MTB 2023
Nathan Byukusenge yasoje ku mwanya wa gatatu mu bakinnyi bitwaye neza batarabigize umwuga
Mwamikazi Djazila na mugenzi we Ntakirutimana Martha bari kugerageza gusoza ibilometero 16 bakoze
Munyaneza Didier yabaye uwa kane muri National Championships MTB 2023
Muhoza Eric yagerageje gusatira Habimana Jean Eric ariko ntiyamushyikira
Muhoza Eric na Rukundo Olivier ubwo bazamukaga mu Ishyamba rya Meraneza
Jörn Fischer ari mu banyamahanga bitabiriye iri siganwa
Habimana Jean Eric yari yanikiye bagenzi be
Habimana Jean Eric yasoje isiganwa yiswe Umwami w'Imisozi
Buri wese wifuzaga gukina iri rushanwa yahawe amahirwe
Banzi Bukhari yageze ahaterera abanza kuva ku igare
Abakinnyi batabigize umwuga bari biganjemo abanyamahanga
Abakinnyi bagisohoka Fazenda Sengha bazamukaga umuhanda muremure mbere yo kwinjira mu ishyamba
Patricija Kalvaityte wasiganwaga mu batarabigize umwuga, yanyuzagamo akanywa ku mazi
Romandas Kalvaitis na we ari mu bitabiriye isiganwa
Habimana Jean Eric yabaye uwa mbere mu isiganwa ryo mu misozi ryakiniwe ku ntera y'ibilometero 32
Nzamuye Théogène yasoreje ku mwanya wa gatatu
Ntirenganya Moses ari mu bakinnyi bitwaye neza mu bakiri bato
Niringiyimana Ramadhan ubwo yageraga ahasorezwa isiganwa
Nathan Byukusenge yasoje ku mwanya wa gatatu mu bakinnyi bitwaye neza batarabigize umwuga
Mwamikazi Djazila yishimiye bikomeye umwanya wa mbere yasorejeho
Muhoza Eric yasoreje isiganwa ku mwanya wa kabiri
Kamikazi Djazila ubwo yageraga aho irushanwa ryasoreje
Irakoze Neza Violette yabaye uwa gatatu mu bari n'abategarugori
Simon Hupperetz ni we mukinnyi witwaye neza mu bakinnye bishimisha
Simon Hupperetz yagereye ku murongo rimwe n'abakina kinyamwuga
Habimana Jean Eric, Muhoza Eric na Nzamuye Théogène wa gatatu ni bo babaye abakinnyi beza muri Shampiyona y'Igihugu yo gusiganwa ku Magare mu misozi
Abakinnyi bitwaye neza mu bari n'abategarugori bahawe imidali
Abakinnyi bitwaye neza mu cyiciro cy'abakuze bahembwe
Umuyobozi wa Fazenda Sengha, Barbara de Kerchove, ni we wahembye abari n'abategarugori bitwaye neza

Amafoto: Sendegeya Jules


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages