Mu cyumweru gishize nabwo Urwego rw’Umuvunyi rwataye muri yombi abandi bantu babiri, Bigirimana Jean Damascène alias Ngamba wari Umuyobozi wungirije ushinzwe kwandika abantu muri RAHPC na Bayavuge Espérance ukora muri Laboratwari y’Ikigo Nderabuzima cya Janja mu Karere ka Gakenke.
Ndahiriwe yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere, aho kimwe na Bigirimana wari umwungirije bakurikiranyweho “gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo” no “gusaba no kwakira impano cyangwa indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko cyangwa ntihakorwe icyagombye gukorwa.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi, Jean Pierre Nkurunziza, yabwiye IGIHE ko iperereza rikomeje ku buryo dosiye yabo izashyikirizwa Ubushinjacyaha kuri uyu wa Kabiri.
Yavuze ko ibyaha bakekwaho ari uko bagiye bahabwa indonke kugira ngo “bandike abantu batujuje ibyangombwa.”
Bayavuge Espérance we ngo ni "umwe mu bafatanyacyaha" ndetse hari n’abandi bagikurikiranwa, aho we aregwa icyaha cyo gutanga impano kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko.
Icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo gihanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko atarenze miliyoni ebyiri.
Ni mu gihe icyaha cyo gusaba, kwakira no gutanga impano cyangwa indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko cyangwa ntihakorwe icyagombye gukorwa gihanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Inkurun wasoma: Urwego rw’Umuvunyi rwafunze babiri bakekwaho itonesha no gutanga indonke



















TANGA IGITEKEREZO