
Nimwiza yahise ahabwa imodoka nshya ya Suzuki Swift yo kugendamo, akazajya ahembwa ibihumbi 800Frw buri kwezi n’ibindi bijyanye no kwita ku bwiza bwe.
Muri iki gikorwa cyabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo kuri uyu wa Gatandatu, Uwihirwe Yasipi Casimir watowe nk’igisonga cya mbere yahembwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe, Uwase Sangwa Odille watowe nk’igisonga cya kabiri ahembwa ibihumbi 500 Frw.
Nyuma yo gutorwa, Miss Nimwiza yabwiye abakunzi be ati “Mwarakoze, ntacyo nabona nababwira, nasabwe n’ibyishimo, murakoze cyane.”
Kuri bagenzi be babanaga mu mwiherero wa Miss Rwanda, yagize ati “Nababwira ko nabo bakoze kubana neza, ndabakunda cyane, cyane, cyane.”
Abakobwa 15 bagombaga kuvamo Miss Rwanda 2019 ni Murebwayire Irene (No. 18), Mukunzi Teta Sonia ( No. 10), Mwiseneza Josiane (30), Uwicyeza Pamela (No.29), Umukundwa Clemence (No. 24) , Gaju Anita (No. 35), Mutoni Olive (No 20), Inyumba Charlotte (No. 33), Kabahenda Ricca Michaella (No. 09), Uwihirwe Yasipi Casimir (No. 21), Uwase Muyango Claudine (No. 01) , Uwase Sangwa Odille (No. 16), Bayera Nisha Keza (No. 22) Niyonsaba Josiane (No. 13) na Nimwiza Meghan (No. 32).
Abakobwa batowe ni:
- Miss Rwanda 2019: Nimwiza Meghan, No 32
- Igisonga cya Mbere: Uwihirwe Yasipi Casimir, No 21
- Igisonga cya Kabiri: Uwase Sangwa Odille, No 16
- Miss Popularity: Mwiseneza Josiane, No 30















Uko igikorwa cyagenze umunota ku wundi:
Umwe mu bakemurampaka Rusaro Carine avuze ko hatanzwe amanota kuri Miss n’ibisonga bye, hagendewe ku buryo umuntu yasubije n’imiterere y’ibisubizo. Kuri Miss Popularity, ngo harebwe umuntu wamenyekanye cyane ndetse wanatowe cyane n’abantu batandukanye.
23:40: Nyuma yo kwiherera, ba Nyampinga bagiye gutangazwa!
22:55: Nyuma yo kumenya abakobwa batanu bakomeza mu cyiciro cya nyuma, buri mukobwa ahawe umwanya ngo asobanurire abakemurampaka umushinga yakora aramutse abaye Miss Rwanda. Abakemurampaka bagiye gusuzuma amanota ya buri umwe.
– Nyuma yo kwiherera, abakemurampaka batangaje ko abakobwa batanu bakomeza mu kindi cyiciro ari :
1. Uwihirwe Yasipi Casimir No 21
2. Gaju Anita No 35
3. Uwase Sangwa Odille No 16
4. Kabahenda Ricca Michaella No 9
5. Nimwiza Meghan No 32

Mu mashusho: Dusubije amaso inyuma, mbere y’uko abakobwa batangira kunyura imbere y’abakemurampaka babanje kwiyereka.
– Nyuma yo kumva ibitekerezo by’abakobwa bose uko ari 15, abakemurampaka bagiye kwiherera ngo batoranyemo batanu bagomba kuvamo Miss Rwanda 2019 n’ibisonga bye.
22:10: Gaju Anita (No 35): Ageze imbere asanga udupapuro twanditseho ibibazo abakobwa bamubanjirije batumaze. Abakemurampaka bamubajije icyo bimariye u Rwanda korohereza abanyamahanga, asubiza ko byongera ishoramari mu gihugu ndetse abanyarwanda bakagira ibyo babigiraho.
22:05: Inyumba Charlotte (No 33) uhagarariye Intara y’Iburasirazuba ni we utahiwe. Abajijwe akamaro ka Visit Rwanda ku gihugu, asubiza ko ituma abanyamahanga benshi basura u Rwanda, abashoramari bakiyongera.
21:55: Mwiseneza Josiane uhagarariye Intara y’Iburengerazuba ni we ugeze imbere y’abakemurampaka, abakunzi be bamwakiriza amashyi menshi.
Umukemurampaka Rwabigwi Gilbert abimburiye abandi kumubaza, ati iyo bavuze ngo umuntu nta muco agira baba bashatse kuvuga iki?
Ati "Ni uko baba bamubonyeho imico imwe n’imwe idahuje n’indangagaciro, agaragayeho imyitwarire idahwitse ku gihugu cye na sosiyete nyarwanda muri rusange."
Munyaneza James amubaza mu Cyongereza ikintu gikomeye yagezeho mu myaka 10 ishize n’impamvu ari icyo ahisemo, ntiyabyumva neza abanza kumusubirishamo.
Mu gusubiza ati "Ni dipolome, kandi ni kimwe mu bitumye mbasha kuba hano uyu munsi."






















Umwihariko wa bamwe mu bakobwa bari muri iri rushanwa
– Mu 2018, Uwihirwe Casmir Yasipi, wari ufite imyaka 18 yegukanye irushanwa ry’imivugo rya ‘Kigali Itatswe n’Ubusizi’. Ni mu irushanwa ritegurwa n’Umuryango wa TransPoesis.
Icyo gihe uyu mukobwa wigaga muri Lycée de Kigali mu ishami ry’Imibare, Ubugenge na Mudasobwa yanikiye bagenzi be mu kuvuga imivugo mu rurimi rw’Icyongereza. Yahawe igikombe cyitiriwe Nyirarumaga gifite agaciro k’amadolari 150, akazanakorerwa amashusho y’umuvugo we.


21:33: Murebwayire Irene (No. 18) ni we utahiwe!
21:30: Uwase Sangwa Odille (No. 16) abajijwe impamvu u Rwanda ruza mu bihugu bya mbere ku Isi mu bibereye kuvukirwamo n’umwana w’umukobwa. Asubije ko ari uko rutanga amahirwe ku bana b’abakobwa, mu bikorwa birimo na Miss Rwanda.


















21:10: Umukobwa wa mbere ugiye kunyura imbere y’akanama nkemurampaka akabazwa ibibazo bitandukanye ni No 1, Uwase Muyango Claudine.



20:50: Nyuma yo kugaruka ku bikorwa byaranze urugendo rw’abakobwa mu mwiherero bamazemo ibyumweru bibiri, bagiye kwiyereka mu mbyino gakondo. Baserutse buri wese yikoreye agaseke.







– Abakobwa batangiye kwiyereka, binjiriye mu ndirimbo ’Si Belle’ ya Yvan Buravan, bitwaje imitaka. Urusaku rubaye rwinshi, ruri kwiyongeza cyangwa rukagabanyuka bitewe n’umubare w’abafana umukobwa ugezweho afite.







20:33: Umushyushyarugamba Nzeyimana Luckyman abanje gushimira abafatanyabikorwa ba Miss Rwanda 2019 n’abaterankunga barangajwe imbere na Cogebanque, banki nyarwanda itanga serivisi zigezweho z’imari.







- Mu mashusho: Mukuru wa Mwiseneza Josiane amuri inyuma, yashenguwe n’amagambo mabi yamuvuzweho
20:15: Abakemurampaka b’irushanwa ry’uyu munsi bageze mu byicaro byabo. Bitandukanye no ku byiciro byabanjirije umunsi wa nyuma ahakoreshwaga batatu, uyu munsi ni abakemurampaka batanu. Barimo Gilbert Rwabigwi waherukaga kuvuga ko yasezeye muri iki gikorwa.



- Mu mashusho: Abafana babukereye, bamwe bati Miss ni Mwiseneza Josiane abandi bati ni Gaju Anita, gusa mu minota iri imbere buri wese bitewe n’umukobwa afana muri 15 bahatanye, barakizwa n’akanama nkemurampaka.
19:40: Mu gihe abantu bakomeje kwinjira, abagezemo mbere nta rungu n’inyota! Dj Ira akomeje kuvanga imiziki yaba iyo mu Rwanda, Afurika no hanze yayo.

– Buri wese n’uwo yifuriza kuba Nyampinga w’u Rwanda! Abafite ibyapa babikozeho, imipira bayandikishijeho amazina bashyiraho n’amafoto, bicaye mu dukundi ku buryo barimo gusa n’abarushanwa, buri gace karimo kuririmba izina ry’umukobwa gafana.










Ahagomba gutorerwa Miss Rwanda muri Intare Conference Arena harateguye, abafana n’abatumirwa bakomeje kwiyongera, bose bakereye kureba umukobwa w’ubuhanga, w’uburanga kandi w’umuco, ugomba kuva mu bakobwa 15 basigaye mu irushanwa.
Ni bo bakobwa babashije kugera ku munsi wa nyuma muri 37 bari batoranyijwe mu Ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali.














Ikaze muri Intare Conference Arena!
Ku nshuro ya cyenda hagiye gutorwa Nyampinga w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ugomba gusimbura Iradukunda Liliane ufite iri kamba mu mwaka wa 2018.
Amafoto: Niyonzima Moise & Muhizi Serge
Video: Mugwiza Olivier, Kazungu Armand & Salomo George
TANGA IGITEKEREZO