Nkombo Guest House yabuze umuguzi, nihatubakwa umuhanda ngo ishobora kumubura burundu

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 Nzeri 2019 saa 06:36
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko inzu y’amacumbi (Guest House) yubatswe ku kirwa cya Nkombo yabuze umuguzi, ndetse ko nihatubakwa umuhanda uyigeraho abakiliya bashobora kuzabura burundu.

Iyi nyubako yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2012, ibikorwa birangira mu 2015.

Mu igenzura ry’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ryarangiye muri Kamena 2015, hari hagaragajwe ko akarere kashoye miliyoni zisaga 248 yo kubaka Nkombo Guest House.

Mu Ugushyingo 2016 Akarere ka Rusizi kakodesheje iyo Guest House na sosiyete Leslie Company Ltd, ngo iyibyaze umusaruro.

Tariki 13 Gashyantare 2017 amasezerano y’ubukode yarasheshwe kubera ko rwiyemezamirimo atubahirije ibikubiye mu masezerano birimo kwishyura ubukode yo guhera mu Ugushyingo 2016 kugeza muri Mutarama 2017.

Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta muri raporo ya 2017/2018 agaragaza ko iyo nyubako kuva amasezerano yaseswa itongeye gukoreshwa ndetse n’abadepite bayisuye muri Gashyantare uyu mwaka basanze idakoreshwa.

Ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwitabaga Komisiyo y’abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC), bwavuze ko Akarere kafashe umwanzuro wo kuyigurisha ngo idakomeza guhombera Leta ariko habuze umuguzi.

Meya w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem yavuze ko muri Gicurasi uyu mwaka iyo nyubako bayishyize ku isoko, haboneka umukiliya umwe ayitsindiye yanga kwishyura.

Yagize ati “Inama njyanama yatoye umwanzuro ko iriya nzu igurishwa, tuyishyira ku isoko. Tariki 27 Gicurasi uyu mwaka nibwo habayeho ifungura dusanga haje umuntu umwe, yatanze igiciro cya miliyoni 287 ariko tumuhamagaye kuza kwishyura ntiyaza. Twaramuhamagaye nimero ye ntiyacamo, tumwandikiye ntiyasubiza ku buryo twabonye ko yasaga nk’uwikinira.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, Mushimiyimana Ephrem yavuze ko impamvu abantu batinya kugura iyo Guest House, ari uko nta muhanda uyigeraho ndetse ko bikomeje bityo nta n’uzayigura.

Ati “PAC yadukorera ubuvuzigi. Buriya kimwe mu bituma iriya Guest House ya Nkombo idakoreshwa ku buryo biramutse bitanakemutse bizakomeza kumera kuriya, nta muhanda ugerayo. Ibyo twabivuze mu nzego zitandukanye ku buryo n’iyo dutanze amasoko tubura umuntu uza gupiganwa.”

“Urebye ahantu umushinga washyizwe, byonyine kuhagera biragoye, kubona rwiyemezamirimo ujya gufata amafaranga ye akahagura biragoye. N’abaturage basa nk’aho bari mu bwigunge.”

Icyakora Meya Kayumba yavuze ko iyo nyubako bagiye kuyisubiza ku isoko, yabura uyigura bagasuzuma niba itakoreshwa ibindi bikorwa bitandukanye n’ibyo yubakiwe.

Ati “Tuzasaba inama njyanama kutwemerera duhindure icyo yagenewe gukoreshwa, wenda yakoreshwa mu bikorwa rusange bya Leta ariko ntigumye kubera aho ubusa.”

Kuzura kw’iyi Guest House byari byazanye icyizere mu batuye ikirwa cyo Nkombo bibwira ko bagiye kuva mu bwigunge, ba mukerarugendo bakiyongera kuri iki kirwa kiri mu kiyaga cya Kivu, ubukungu bugatera imbere n’abashaka kwidagadura bakabona aho bidagadurira.

Nkombo Guest House ifite ibyumba 30, icyumba cy’inama, resitora n’akabari.

Meya Kayumba yavuze ko izi nyubako bagiye kuzisubiza ku isoko, zabura uzigura bagasuzuma niba zitakoreshwa ibindi bikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza