00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nsengimana nyiri Umubavu TV na bagenzi be bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 9 November 2021 saa 05:43
Yasuwe :

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Nsengimana ufite shene ya YouTube Umubavu TV na bagenzi be barindwi bafungwa by’agateganyo iminsi 30 muri gereza.

Uwatuje Joyeuse, umugore rukumbi wari ufunzwe muri dosiye imwe n’abo bagabo , umucamanza yategetse ko ahita afungurwa kuko Ubushinjacyaha nta bimenyetso bwagaragarije urukiko byatuma akomeza gukurikiranwa afunze.

Uru rubanza rwageze bwa mbere mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuwa 28 Ukwakira 2021. Abaregwa bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo ibyo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

Mu iburana ku ifungwa n’ifungwa ry’agateganyo, abaregwa bose baburanye bahakana icyaha, basaba urukiko kubarekura bagasanga imiryango yabo.

Mu isomwa ry’umwanzuro w’urukiko, mu baregwa bose nta n’umwe wagaragaye ku rukiko ndetse n’ubushinjacyaha nabwo ntabwo bwahagaragaye.

Umucamanza yavuze ko umunani bakomeza gufungwa kubera ibimenyetso bibashinja byagaragajwe n’ubushinjacyaha, kandi ibyaha baregwa bikaba bihanishwa igifungo cy’imyaka irenga ibiri.

Uwatuje Joyeuse warekuwe by’agateganyo asanzwe atuye mu karere ka Kicukiro. Ni umukozi wo murugo wa Ingabire Umuhoza Victoire nyiri shyaka ritaremerwa rya Dalfa Umurinzi.

Abaregwa bose bafite iminsi 5 yo kujururira icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge

Mucyumba cy’urukiko ubwo urubanza rwasomwaga nta bantu benshi barimo usibye bamwe mu bayoboke ba Dalfa Umurinzi na nyiri iryo shyaka Ingabire Umuhoza Victoire.

Inkuru bijyanye: Urubanza ruregwamo Nsengimana nyiri Umubavu TV rwasubitswe

Nsengimana nyiri Umubavu TV yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo mu gihe iperereza ku byaha akekwaho rigikomeje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .