00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntabwo tubaha umwanya wo guhumeka - Col Rwivanga avuga ku kurwanya ibyihebe i Cabo Delgado

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 16 Ukwakira 2021 saa 04:01
Yasuwe :
0 0

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga, yatangaje ko kimwe mu byafashije RDF mu rugamba rwo kurwanya ibyihebe muri Cabo Delgado, ari ukudaha umwanya n’agahenge izo nyeshyamba.

Umusaruro w’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda zimaze amezi atatu muri Mozambique ugaragarira mu buryo ubu uduce tumwe twatangiye kugarukamo amahoro.

U Rwanda ni rwo rwabaye igihugu cya mbere cyatabaye Mozambique binyuze mu bufatanye n’ibihugu byombi.

Col Rwivanga mu kiganiro yagiranye n’Ijwi rya Amerika yavuze ko u Rwanda kuva mu 2015 rwasinya amasezerano ya “Kigali Principle” yo kurengera abasivili rwari rwiyemeje ko rudashobora kuzigera rwicara ngo rurebere ahantu abantu bari kwicwa.

Yatangaje ko ubwo Ingabo z’u Rwanda zageraga mu Ntara ya Cabo Delgado, zahawe uturere tubiri zigomba kugenzura zikarwanyamo umwanzi.

Utwo ni Palma na Mocimboa da Praia kandi akazi kakozwe neza kuva icyo gihe kugeza ubu.

Ati “Akazi karakozwe, umwanzi turamukubita … ahantu twibanze ni na ho umwanzi yari yarafashe ariko bitavuze ko n’ahandi atahagera.”

Muri utwo turere, ibyo byihebe byararwanyijwe birenga imbibi zatwo byinjira mu gace kari mu maboko y’Ingabo za SADC nazo zagiye muri uru rugamba.

Izo ngabo ziri gukorana n’iz’u Rwanda ku buryo “umwanzi” yatangwatangwa impande zose akabura aho ahungira.

Col Rwivanga yavuze ko kuva Ingabo z’u Rwanda zagera muri Mozambique, zafatanyije n’iza Mozambique barwanya inyeshyamba batazihaye “umwanya wo kuruhuka”.

Ati “Ikibazo ingabo nyinshi zikunda kugira ni ukubaha agahenge, ntabwo twabahaye agahenge. Nta buryo bwo kwidegembya. Nta n’ubutaka dushaka ko basigarana kuko iyo ubaretse ngo bagire ubwo butaka, babukoresha mu gukora ibikorwa bibi byo kwica...ntabwo tubaha umwanya wo guhumeka.”

U Rwanda nta mpungenge rufite ko hagira abazaruhindukirana ngo baruhungabanyirize umutekano. Rusobanura ko iyo ruza kuzigira, rutari kugira aho rujya.

Ihurizo rihari kugeza ubu, ni uburyo Mozambique izasigara ubwo Ingabo z’u Rwanda zizaba zisoje ubutumwa bwazo. Hibazwa niba ibyo byihebe bitazongera kwigarurira ibice bitandukanye cyangwa se niba Ingabo za Mozambique zizabasha kubihashya.

Col Rwivanga asobanura ko ahantu hose Ingabo z’u Rwanda zagiye mu butumwa, zahawe inshingano zo gufasha ibihugu mu buryo butandukanye.

Ati “Mwabonye uburyo twifashe muri Sudani y’Epfo, Darfur, uko twahasanze tukihagera, ntabwo ariko Darfur imeze uyu munsi [...] Natwe muri Mozambique na Centrafrique, hari amahugurwa, ubufatanye butuma bagira ubunararibonye, batwigiraho byinshi.”

Ubwo u Rwanda rwajyaga muri Mozambique, rwanenzwe n’abantu b’ingeri zinyuranye bavuga ko kuba rugiyeyo ari urwa mbere bishoboka ko hari izindi nyungu rukurikiye.

Col Rwivanga ntiyumva icyo bene abo bantu bashingiraho, kuko hari n’ahandi rwagiye ari urwa mbere. Ati “ Ko batabivuze se ahantu hose twabaye aba mbere mu kujyayo? Darfur twabaye aba mbere n’ahandi hose. Centrafrique naho twabaye aba mbere, kubera iki babivuga ari uko tugiye muri Mozambique.”

U Rwanda rufite Abapolisi n’Ingabo 5115 mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro. Ubu ni urwa kane ku Isi mu bihugu byose byohereza Ingabo mu mahanga.

Kohereza izi ngabo bijyanye n’amateka y’u Rwanda, aho ibihugu by’amahanga byarebereye mu Rwanda hakaba Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubu Ingabo z’u Rwanda zihaye intego ko zitazigera zireberera ahantu hari umutekano muke.

Gutegura no kohereza izi ngabo ari akazi u Rwanda rufatanya n’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iby’u Burayi.

Ibyo bihugu bifasha u Rwanda mu mikoro n’imyitozo. Imyitozo ijyanye no kugarura amahoro ikorerwa i Gako mu ishuri rya Gisirikare.

Ati “Akazi ka gisirikare ubwako karagoye ariko twiyemeje kwitanga. Cabo Delgado yari imaze imyaka ine ifite ibibazo, ibihugu byari byaragerageje kubafasha ariko Ingabo zacu zari ziteguye, twabonye ubunararibonye buvuye ahantu henshi, [yaba] Centrafrique, Sudani y’Epfo, ni ikintu twiyemeje. Dufite ubushake, dufite morali kandi ahantu hose batwohereje abasirikare bacu bifata neza mu buryo bushoboka.”

Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Col Rwivanga Ronald, yatangaje ko ikosa rijya ribaho ari uguha agahenge inyeshyamba. Ingabo z'u Rwanda zo ziyemeje kurigendera kure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .