Ntabwo tubuza abantu kwidagadura, ariko niba wanyoye ibisindisha wiba ikibazo cy’umutekano – CP Kabera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ukwakira 2019 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, batangije ubukanguramba bwa Gerayo Amahoro ku bibuga by’umupira w’amaguru, ku ikubitiro butangirizwa ku mukino Rayon Sports yanganyirijemo 0-0 na Gasogi United kuri uyu wa Gatandatu.

Umuyobizi mukuru wungirije wa Polisi y’ u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP Juvenal Marizamunda na Perezida wa Ferwafa Rtd Brig Gen Jean Damascene Sekamana, nibo batangije ku mugaragaro ubu bukangurambaga.

Mbere y’uko umukino utangira, Stade Amahoro yari itatsemo ibyapa bya Polisi y’u Rwanda biriho ubutumwa bukangurira abantu kwirinda no kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Harimo nk’ubwabwiraga abantu kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, kubahiriza umuvuduko wagenwe, kubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru n’ubukangurira abantu kwirinda kuvugira kuri telefoni batwaye ibinyabiziga.

Umukino ujya gutangira, ba kapiteni ku ruhande rwa Gasogi United na Rayon Sports binjiye mu kibuga bafite icyapa kiriho ubutumwa bukangurira Abanyarwanda guharanira kugera iyo bajya amahoro (#Gerayo Amahoro). Banasomye ubutumwa bukangurira abanyarwanda kurwanya impanuka.

Kapiteni wa Rayon Sport, Eric Rutanga, ubutumwa bwe bwagiraga buti ”Irinde gucomokora akagabanya muvuduko, mugenzi gira uruhare mu gutanga amakuru igihe hari umushoferi ubona atwaye ikinyabiziga nabi, mureke twubahe amategeko n’amabwiriza y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka zo mu muhanda zica zikanakomeretsa abantu.”

Kapiteni wungirije mu ikipe ya Gasogi United, Nshimiyimana Maurice, ubutumwa bwe bwagiraga buti ”Munyamaguru gendera mu kuboko kw’ibumoso bw’umuhanda aho ugenda ureba ikinyabiziga kiguturutse imbere, irinde kwambuka umuhanda uvugira kuri telefoni cyangwa ufite utwuma wumvisha radiyo, ambara ingofero zabugenewe igihe cyose ugendera kuri moto. Gerayo Amahoro.”

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru umukino ukirangira, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yavuze ko ubu bufatanye na Ferwafa mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro ari indi ntambwe itewe mu kwegera umubare munini w’abantu bakoresha umuhanda.

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda ishaka ko abakinnyi n’abafana babo bazajya bagera iyo bajya amahoro, dore ko akenshi iyo amakipe yabo yatsinze usanga bidagadura cyane bikaba byabaviramo gukora impanuka.

Ati ”Ntabwo tubuza abantu kwidagadura ariko niba wanyoye ibisindisha wiba ikibazo cy’umutekano ku bandi bakoresha umuhanda. Shaka ubundi buryo bwatuma ugera iwawe amahoro ndetse n’ikinyabiziga cyawe nta kibazo cyagize.”

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu Regis, yavuze ko nk’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru bishimiye ubufatanye na Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Yongeho ko binyuze muri ubu bufatanye, ahantu hose ku bibuga bizajya biberaho umukino wa shampiyona y’uyu mwaka, hazajya hatambuka ubutumwa bukangurira abantu kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

Ubu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro burimo kwibanda mu bafana b’abakipe buje gushimangira gahunda ya Polisi y’u Rwanda yatangiye muri Gicurasi uyu mwaka, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ubukangurambaga bwiswe Gerayo Amahoro.

Impanuka zibare mu mihanda akenshi usanga ziterwa n’uburangare bw’abakoresha umuhanda, nyamara 90 ku ijana yazo zishobora kwirindwa, byose bisaba ko abantu bahindura imyumvire ku mikoresherezwe y’umuhanda bakubahiriza amategeko awugenga.

Polisi y’u Rwanda iheruka gutangaza ko muri uyu mwaka uhereye muri Mutarama ukageza muri Kanama, habaye impanuka 3241 ugereranyije n’impanuka 3864 mu gihe nk’icyo umwaka ushize. Muri izo mpanuka muri uyu mwaka, harimo 85 zatewe n’abantu baba batwaye ibinyabiziga banyoye inzoga.

Ba kapiteni bari bafite ibyaka bya Gerayo Amahoro umukino ugiye gutangira
Sekamana uyobora Ferwafa, Sadate Munyakazi uyobora Rayon Sports, Kakooza Nkuliza Charles uyobora Gasogi United na DIGP Marizamunda batangiza ubufatanye mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro
Herve Rugwiro wa Rayon Sports yambaye umupira wanditseho Gerayo Amahoro mu gihe cyo kwishyushya
Abakinnyi mbere y'umukino bambaye imyenda itanga ubutumwa bwo kwirinda impanuka
Stade Amahoro yarimo ubutumwa bukangurira abantu kwirinda impanuka zo mu muhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza